in ,

Manchester City igiye guca agahigo ka Paul Pogba igura umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka y’isi

Nyuma yo kugura Bernaldo Silva akayabo ka miliyoni 50 z’amayero ndetse ikanasezerera abakinnyi bayo bane, ikipe ya Manchester City yiteguye guca agahigo k’umukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru igura Kylian Mbappe.

Mbappe ku mukino wahuje Monaco na Man City muri Champions League

Nkuko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu Bufaransa abitangaza, ikipe ya Manchester City yamaze kwemerera As Monaco akayabo ka miliyoni 130 z’amayero kugirango igure rutahizamu w’imyaka 18 y’amavuko Kylian Mbappe.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’igihe gito hasohotse amakuru avugako Real Madrid yatanze miliyoni 120 z’amayero kuri uyu mukinnyi maze Monaco ikazitera utwatsi.

Pogba ubu niwe mukinnyi waguzwe menshi mu mateka y’isi

Monaco iramutse yemeye kugurisha Mbappe kuri ayo mafarnga bikaba byumvikana ko yahita ahinduka umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka y’isi kuko yita aca kuri Paul Pogba wari yaraguzwe miliyoni 105 z’amayero umwaka ushize.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wumvise impamvu Charly na Nina badashaka abagabo watangara cyane!

Isi irashaje: irebere ibyo Supersexy yakoreye mu kabari byahuruje imbaga (+video)