in ,

Masudi yitwaye neza mu mukino wa mbere nk’umutoza mushya wa Simba SC

Umutoza Masudi Djuma yitwaye neza mu mukino wa mbere nk’umutoza wungirije muri Simba SC ubwo banyagiraga ikipe ya Njombe Mji ibitego 4 ku 0,umukino wabereye kuri Uhuru Stadium.


Masudi wagizwe umutoza wungirije ku munsi wo ku wa kane nyuma y’igihe ari mu bushomeri,yatangiye yitwara neza ndetse afasha abakinnyi be kwitwara neza mbere y’umukino w’ishyiraniro bazahuramo na Yanga Africans mu cyumweru gitaha.

Ibitego bya Simba SC byatsinzwe na Emmanuel Okwi watsinze igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ibindi bisigaye bitsindwa na muzamiru watsinze 2 hanyuma Laudit Mavugo atsinda igitego cya nyuma.

Kwtwara neza kwa Simba SC byabafashije gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona yo muri Tanzania ndetse kwinjira neza mu mukino wa Yanga Africans uhuruza benshi muri Tanzania.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isi irashaje: menya byinshi ku muryango w’abantu birirwa bambaye ubusa

Knowless yatangaje inama yagiriye Safi mbere yo kurushinga akamubera ibamba