in ,

Meddy yanditse andi mateka mu muziki nyarwanda mu gitaramo cya Mutzig Beerfest 2017 cyabereye muri Golden Tulip (amafoto)

Umuhanzi Ngabo Medard Jobbert uzwi cyane ku izina rya Meddy ku munsi w’ejo yataramiye imbaga y’abantu barenga ibihumbi 7500 bari bateraniye i Nyamata mu busitani bwa Hotel Golden Tullip mu gitaramo cya Mutzig Beerfest.

Meddy akaba yageze kuri stage ahagana mu ma saa yine z’ijoro akakirwa n’urusaku rwinshi ndetse n’urukundo ruhebuje rw’abafana be bari bitabiriye igitaramo cye bamwe batanahwemye no kuvuga ko ari igitaramo cy’amateka nyuma y’imyaka igera kuri irindwi yose uyu muhanzi adataramira abanyarwanda.

Meddy akigera kuri stage yatangije indirimbo ye INKORAMUTIMA akaba yayifatanyije n’abafana be batari bake bari bitabiriye iki gitaramo.

Meddy ati muri INKORAMUTIMA zanjye

Byaje guhindura isura ubwo Meddy yaririmbaga indirimbo SLOWLY yarijije inkumi nyinshi muri iki gitaramo. Agitangira kuyiririmba yayifashijwe n’imbaga y’abafana be bari bateraniye muri Golden Tulip maze ikirori kirashya karahava.

Meddy ati SLOWLY

YegoB iganira na Meddy yadutangarije ko uko yabinye iki gitaramo nuko yari akiteze bitandukanye kuko ngo yari yiteze ibyishimo ku bafana be bitarenze nkuko yabigaragarijwe uyu munsi.

Tuganira n’abari bitabiriye iki gitaramo badutangarije ko bashimishijwe cyane n’igitaramo uyu muhanzi yakoze bamwe banavuze ko ari andi mateka umuhanzi Meddy yanditse mu muziki nyarwanda nkuko bisanzwe, utu tukaba ari utundi duhigo twiyongera mu tundi uyu muhanzi asanganywe.

 

Photos by CEDRICK LENS PICTURES

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Allanmore Kholomana
Allanmore Kholomana
6 years ago

i like your song slowly

Ubuzima busanzwe bwa Daddy De Maximo

Isomere amagambo akomeye Meddy yatangaje nyuma yo gushimisha imbaga y’abafana be basaga 8000 bari bitabiriye igitaramo cya Mutzig Beerfest 2017