in

Menya ubusobanuro bw’amabara y’imyenda atandukanye abantu bakunda kwambara

Amabara y’imyenda agira ubusobanuro butandukanye hakurikijwe umuco n’ibindi ariko muri rusange hari aho usanga ubusobanuro buhura. Niba rero wajyaga ukunda ibara runaka utazi icyo risobanuye tugiye kukugezaho ubusobanuro butuma uzarushaho gukunda iryo bara.

Ibara ry’umweru : iri bara risobanura ko umuntu ari umwere kandi ko aberwa ndetse rikongera rigahuzwa n’umucyo. Iri bara ryambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro y’umutima,

Image result for white images background

Ibara ry’umutuku : Iri bara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima, rikaba ryerekana  imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n’urukundo . Abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu  bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira icyizere (confident) . Mbese abantu batajya bacika intege

Image result for red images background

Ibara ry’ ubururu : ibara ry’ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho.

Image result for blue images background

Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creativite), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane. Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye ( bleu foncé), bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (responsable).

Ibara ry’ iroza : Iri bara risobanura umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic (ni ryo mu rukundo), akaba ariyo mpamvu bavuga ko abakobwa bambaye ibara ry’iroza baba bakurura ababareba.Image result for rose images background

Ibara ry’ umuhondo : Ibara ry’umuhondo ryerekana ibyishimo, icyizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’andi marangamutima meza yose.Image result for yellow images background

Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora, kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira.

Ibara rya orange : Iri ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe umuntu yambara bakavuga bati “arahise”. Iri bara rero ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y’abantu.Related image

Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, aba azi gukora, afite ubushobozi (competent), Uyu muntu kandi aba yigenga, ari umunyamwete, kandi afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi. Uyu muntu kandi ahanga udushya kandi akabikorana imbaraga.

Ibara ry’icyatsi : Iri bara ry’icyatsi rijyanye n’ ibidukikije , ku bw’ iyo mpamvu rero rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n’ibindi).Iri bara ry’ icyatsi kandi ryerekana amahirwe ndetse n’ ubwumvikane .Related image

Ibara ry’ umukara : Ibara ry’umukara ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi n’imbaraga.Image result for black images background

Umuntu ukunda kwambara imyenda y’umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ryerekana kandi umuntu wubaha, abandi kandi nawe akiyubaha. Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n’ ibindi bibi byose .

Nubwo kwambara amabara menshi bigezweho ntibibujije ko wakomeza kujyanisha amabara wambara ukurikije uko ukunda ndetse n’ubusobanuro bwayo.

Source: eachamps.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire ikintu kidasanzwe cyabaye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Malia Obama

This is how you dress for a job interview, and land an offer