in ,

Mico The Best yageneye abanyarwanda ubutumwa bwihariye bujyanye n’ibihe byo Kwibuka (video)

Mico The Best benshi bamenyereye mu buhanzi bw’indirimbo mu njyana ya Afro beat, aratangaza ko nyuma y’imyaka 22 Genocide yakorewe abatutsi ibaye asanga abanyarwanda bayirokotse ndetse n’abavutse nyuma yayo bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku cyerekezo cya 2020.
Mu butumwa bwihariye nk’umuhanzi yahaye abanyarwanda ubwo yaganiraga na YEGOB, nyuma y’imyaka 22 Genocide yakorewe abatutsi ibaye ,Mico the best asanga hari aho u Rwanda rumaze kuva ariko agasanga hakiri intambwe nanone ikenewe guterwa ikubiyemo n’icyerekezo cya 2020 gikeneweho uruhare rw’abatuye u Rwanda kugira ngo babashe kuyigeramo neza uko bikwiriye.
Mico The best asanga kandi bitareba abato gusa ahubw binareba n’abakuze ingeri zose kugira ngo iyi ntego uru Rwanda rwihaye ibashe kugerwaho.yagize a&”Numva ubutumwa nagenera abanyarwanda muri rusange ari uko twakibuka ariko tugakomeza twiyubaka ,ariko nanone icyo nashyira imbere nuko intumbero u Rwanda rwihaye ya viziyo(soma Vision)2020 urubyiruko ndetse n’abashesha akanguhe bafatanya n’ubuyobozi kugira ngo tubashe kuyigeraho ”
Rebe ubutumwa Mico The Best yageneye abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo Kwibuka ku nshuro ya 22

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rwa bamwe mu bahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Agafoto by Pappito ft Sintex