in ,

Miss Igisabo yagize amahirwe yo kwigaragaza imbere  y’icyamamare  Steven Seagal (AMAFOTO)

 

Nyuma y’aho Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Igisabo” yerekeje muri Philippines, we n’abo bahataniye ikamba rya Miss Earth bagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’abategura irushanwa ndetse banabonana na Steven Seagal uri mu byamamare i Hollywood.

Umusangiro w’aba bakobwa n’icyamamare Steven Seagal wabereye mu busitani bw’inzu ya Carousel mu Mujyi wa Mandaluyong. Ibiganiro byabo byanitabiriwe na Miss Earth 2016, Katherine Espin ndetse na Miss Earth Air 2016, Michelle Gomez.

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye ku Isi yashimiye abakobwa bitabiriye iri rushanwa n’abariteguye bamutekerejeho
Uwase Honorine mu bivuze bakirwa imbere y’icyamamare Steven Seagal

Steven Seagal yagize igihe cyo kuganiriza aba bakobwa ndetse  Miss Igisabo ari muri bacye batoranyijwe ngo bivuge ,banagire icyo bavuga kuri gahunda yo kubungabunga ibidukikije  imbere y’uyu mugabo wakinnye filme nka Above the law,hard to kill,under siege,…n’izindi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu by’ububwa byaranze ubuzima bwa Knowless,king James,Meddy na The Ben 

Ifoto Derek yashyize hanze yatumye abantu bakekako yasomanye na Teta Sandra