in ,

Miss Mutesi Aurore akomeje gushengurwa n’agahinda yatewe n’urupfu rwa musaza we

Image result for Miss mutesi Aurore  ararira

Kayibanda Mutesi Aurore ,Nyampinga w’u Rwanda 2012  ntahwema guterwa intimba n’urupfu rwa musaza we Hirwa Henry waririmbaga muri KGB ndetse kenshi akunze kugaragaza agahinda n’irungu yatewe no kubura musaza we rukumbi yagiraga ,ndetse  kandi aramuzirikana  buri munsi na buri uko  umwaka utashye.

Image result for Miss mutesi Aurore  ararira

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba,iyi yabaye inkuru y’ikimenamutwe ku bakunzi b’uyu musore waririmbaga muri KGB(Kigali Boyz).

By’umwihariko byari agahinda kuri Miss Mutesi Aurore mushiki wa nyakwigendera Hirwa dore ko ariwe rukumbi yagiraga,kandi ngo niwe basangiye akabisi n’agahiye ,babikitsanyaga amaganga ndetse kuva mu buto nk’uko we ubwe akunze kubitangaza

Henry na Aurore bari abavandimwe n’inshuti magara mbere yuko Henry asanga iyamuhanze

Imyaka ibaye 4 Henry wakundwaga na benshi yitabye Imana,ndetse mu gitondo cy’uyu wa kane (taliki ya 1/12/2016) Miss Mutesi Aurore yongeye kuzirikana Henry yifashishije amagambo yibukije benshi uyu musore wari umu Rasta.

Aurore ati” Ni dupfa,imibiri yacu ntabwo izaba ikiri kumwe na twe,ariko roho zacu ntizizapfa.Twahozeho kandi tuzakomeza kubaho…………[] ruhukira mu mahoro mukundwa.turagukumbuye kandi turagukunda cyane.”

akjaaoaoa

Image result for henry kgb
Henry

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ababonye Anita Pendo wa kera barikuvuga ngo…..(ifoto)

Umwe mu bakobwa bakunzwe cyane hano I Kigali yashyize hanze video yakuyemo imyenda yose (video)