Mu mafoto- Ihere ijisho abagabo bakanyujijeho mu rukundo na Zari.

hanze Ibigezweho

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, benshi barimo kwibaza undi mugabo uzabana na Zari wakanyujijeho n’abagera kuri bane bose.Ikinyamakuru chimpreports gitangaza ko Zari yagiye aca mu nkundo z’abagabo benshi, Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, akaba ari we bari bamaranye imyaka myinshi bakanabyarana gatatu.

1.Zari na Ivan Ssemwaga

Zari na Ssemwaga babyaranye abahungu batatu, bakoze ubukwe bwo mu muryango, bariyerekana imbere y’inshuti n’umuryango.Zari n’uyu mugabo we, ngo bakoranye ibikorwa by’ishoramari, Zari aramenyekana cyane mu bikorwa by’imurika ry’imideli n’ubu akaba atumirwa hirya no hino mu bikorwa nk’ibyo.Zari n’umugabo we, bari bafitanye imitungo muri Uganda no muri Afurika y’Epfo, baje gutandukana mu 2013, Ivan apfa muri Gicurasi 2017.

2.Zari na Isaac Lugude

Iki kinyamakuru gitangaza ko Zari yakanyujijeho igihe gito n’umukinnyi wa Basketball, Isaac Lugude ndetse wanahagarariye Uganda muri Big brother Africa mu 2014, ubwo uyu mugore yari amaze gutandukana na Ivan.Umubano wabo ntabwo watinze bitewe n’uko ibinyamakuru byagiye biwusesengura, bitangazwa ko Zari amurusha imyaka myinshi, Isaac uzwi ku izina rya LK4 yagereranywaga nk’umwana imbere ya Zari.

3.Zari na Farouk Sempala

Ubwo yari agitandukana na Isaac, byatangajwe ko Zari afitanye umubano na Farouk, gusa ngo Zari yashakaga umusore babana ukize, ari icyamamare kandi ngo Farouk ntabwo yari azwi cyane n’amafaranga atayafite, ikindi ngo yari azwiho n’ ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Na we atandukana na Zari bidaciye kabiri.

4.Zari na Diamond

Mu mwaka wa 2014, nibwo Zari na Diamond batangiye kuvugwa mu itangazamakuru, havugwa uburyo basohokana bakajyana muri Afurika y’Epfo kurya ubuzima ariko bigatangazwa ko Zari arusha Diamond imyaka myinshi cyane. Byaje kurangira Diamond amuteye inda bahita banabana nk’umugabo n’umugore, batandukanye bamaze kubyarana abana babiri, umukobwa n’umuhungu.Muri iki cyumweru ubwo Zari yatangazaga ko batandukanye, yashinje Diamond kumuca inyuma akajya gusambana n’abandi bagore dore ko n’itangazamakuru ryakomeje kuzajya ribigarukaho cyane.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *