Loading...

Mu mafoto reba ibyo utabashije kubona mu mukino Urwanda rwatsinzemo Gabon!

Ibitego bibiri bya Sugira Ernest byahesheje u Rwanda gukomeza muri 1/4 cy’irangiza cy’irushanwa rya CHAN riri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Gabon ibitego 2-1.

czlccuwwyaavfhi
Biciye kuri rutahizamu Ernest Sugira wari wagiriwe icyizere n’umutoza nawe yanze kumutenguha akoresha imbaraga ze n’ibigango bye asatira Gabon nubwo amahirwe amwe n’amwe yabonaga atayabyazaga umusaruro.

Igice cya mbere cyarangiye abafana b’Amavubi bari mu birere bishimye ndetse biza gukomerezaho mu gice cya kabiri ku munota wa 47 ubwo Sugira Ernest yatsindaga igitego cya kabiri. Iranzi Jean Claude mu kibuga hagati

Uyu wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize yaje guhagurutsa ibihumbi by’Abanyarwanda mbere y’uko igice cya mbere kirangira, atsinda igitego cya mbere ku Mavubi ku munota wa 43.

Gabon nayo ntiyacitse intege yakomeje gusatira ndetse biyihesha kwishyura igitego kimwe ku munota wa 53 gitsinzwe na Aaron Salem Boupendza.

Tuyisenge Jacques

czlcdqgwiaazcrc

Ubu rero Gutsinda uyu mukino wa kabiri, bihesheje u Rwanda kuba igihugu cya mbere kibonye itike yo kujya muri ¼ cya CHAN 2016 umukino wa nyuma ruzakina na Maroc rukazaba ruhatanira kwitwara neza kugira ngo ruyobore itsinda.

Sugira n’Umuzamu Eric Ndayishimiye

czlceflw0aamvvw

hvi2016

 




Loading...