in ,

Mu mafoto – reba udukoryo twaraye tubereye muri Kigali Intsinzi Concert

Abahanzi biganjemo abakunzwe muri iki gihe mu Rwanda, bahuriye mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watorewe kongera kuyobora U Rwanda.

Igitaramo cyabereye mu marembo ya Stade Amahoro i Remera ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 18 Kanama 2017. Ni ibirori byakurikiye umuhango ukomeye w’irahira rya Perezida Paul Kagame, nawo witabiriwe mu buryo bukomeye.

Iki gitaramo cyari cyahawe inyito ‘Kigali Intsinzi Concert’, cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, cyarimo umudiho ukomeye ku ruhande rw’abakunda umuziki bari baje kwizihiza ibirori by’amateka kubera Perezida Kagame batoye wari warahiye ku masaha yabanjirije igitaramo.

Mbere y’uko abahanzi baririmba, habanje kugwa imvura itari ifite imbaraga gusa hari imbeho ku bw’umuyaga uvanzemo ibitonyanga waba, yaje gucogora ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota mike ari nabwo umuhanzi wa mbere yageze imbere y’abafana.

Igitaramo cyabaye mu mbeho ariko ntibyabujije abafana guhangana nayo babifashijwemo n’umuziki. Mbere y’uko abahanzi bahagera, DJ Bissosso na mushiki we, DJ Iraa, babanje kuvanga imiziki mu buryo bwo gushyushya abafana ariko hari bamwe wasangaga batebeje amaboko mu mifuka, abandi bakomanya amenyo kubera ubukonje bari bamaze igihe badahura nabwo i Kigali.

Ntibyatinze, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice abahanzi barimo Sgt Robert byahise aririmba ibintu birahinduka ku buryo abafana batangiye kujya mu bicu bishimira ko abahanzi bari bategereje bahageze. Uko MC Lion Imanzi yavugaga izina rya buri muhanzi uhageze, bakomaga mu mashyi abandi bakavuza induru zigaragaza ko bari baje biteguye kwishimana na buri wese.

Sgt Robert niwe wabimburiye abahanzi bose kugera ku rubyiniro. Photo Credits: inyarwanda

Ibintu byahinduye isura ubwo Senderi International Hit n’ababyinnye be basesekaraga ku rubyiniro. Nk’ibisanzwe Senderi yabwiye abari bitabiriye iki gitaramo ko yaherekeje ‘Perezida Kagame kuva agitangira kwiyamamaza kugeza atsinze ndetse no muri manda ikurikiye intero ni imwe’. Bose nk’abitsamuye bamugaragarije ko nabo bamutoye, kuva ubwo igitaramo gihindura isura.

Nyuma ya Senderi International Hit haje abandi bahanzi Christopher, Dream Boys, Bruce Melody, Charly na Nina, King James, Urban Boys, Jay Polly, Riderman ndetse na Kitoko.

The Ben usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashoje igitaramo. Yageze imbere y’abafana ababwira ko ‘ibyishimo yatewe n’intsinzi ya Perezida Kagame byatumye agaruka mu Rwanda’.

Yaririmbye indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe by’umwihariko ageze ku yitwa ‘Nta cyadutanya’ yibukije abaje muri iki gitaramo ko “kugeza ubu nta cyatanya Abanyarwanda, tuzi aho twavuye, tuzi n’aho tugana”. Iyi ndirimbo Ntacyadutanya The Ben yayiririmbye mu buryo idasanzwemi ibi byaje no gutangaza abantu benshi bitewe n’ijwi ryiza cyane rya The Ben ryumvikana muri iyi ndirimbo

The Ben aririmba NTACYADUTANYA

Nk’umwe mu baririmbye bahagaze neza mu Rwanda muri iyi minsi, The Ben yavuze ko manda ya gatatu Perezida Kagame agiye kuyobora ngo “n’umuziki ugomba kuzagera kure hashoboka, kuba byonyine abafana bangana gutya baje kureba igitaramo bisobanuye ko abahanzi dushyigikiwe.”

Ibirori byo kubyina intsinzi ya Perezida Paul Kagame byateguwe n’Umujyi wa Kigali byabaye bibangikanye n’ibindi nabyo byari birimo ibyishimo bisendereye byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [hahoze hitwa Camp Kigali], hari na benshi mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Umuhanzi Jay Polly nawe yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo

Dream Boyz yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo benshi barishima

MC Lion Imanzi wari uyoboye iki gitaramo

Kitoko usanzwe aba mu Bwongereza yongeye kwiyereka abafana be

Kitoko yafatanyije n’abari bitabiriye iki gitaramo kuririmba indirimbo ye yise THANK YOU KAGAME

Jay Polly, Khalifan na Urban Boyz bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo yabo yitwa “Too Much”

Urban Boys nabo basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo

Charly na Nina nabo bataramiye abanyakigali

Charly na Nina nabo bataramiye abanyakigali

Riderman yagaragaje ko afite abafana benshi muri iki gitaramo

Bruce Melodie akigera ku rubyiniro yagaragarijwe ibyishimo byinshi n’abari bitabiriye iki gitaramo

Abafana bari bakubise buzuye mu marembo ya Stade Amahoro. Photo/Inyarwanda

Abari bitabiriye iki gitaramo bari bizihiwe cyane

The Ben niwe muhanzi wageze ku rubyiniro nyuma y’abandi aho yagaragarijwe ibyishimo bidasanzwe n’urukundo n’abari bitabiriye iki gitaramo. Photo/inyarwanda

Source: igihe.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’imyaka 18 yituye hasi agwa igihumure kubera urukundo afitiye The Ben (video)

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru