in ,

Neymar ahangayikishije ikipe ya Fc Barcelone bikomeye (impamvu)

Muri iki gihe ikipe ya Fc Barcelone ntiyorohewe nabusa aho ikomeje kugenda itakaza amanota muri Championat yo mu gihugu cya Espagne, ibi rero umukinnyi Neymar akaba yaba abifitemo urahare ku buryo bwihariye.

Résultat de recherche d'images pour "neymar frustrated"

Rutahizamu wa Fc Barcelone Neymar Jr akaba rero akomeje kugenda atanga umusaruro udashimisha na busa abafana ndetse n’abayobozi b’ikipe ahubwo ukabatera guhangayika.

Neymar usanzwe uzwiho kuba imwe mu ntwaro zikomeye z’ikipe ya Fc Barcelone ubu amaze amezi hafi tatu nta gitego na kimwe atsinda muri iyi kipe (aheruka gutsindira Barca tariki 19 z’ukwa Cumi 2016)! Uyu musore uretse kuba adatsinda bigaragara ko no mu mikinire ye yasubiye inyuma cyane aho asigaye atakaza imipira ku buryo budasanzwe aho nko mu mukino Barca iheruka gukinamo na Villareal uyu musore yatakaje imipira 30 yose mu mukino.

Résultat de recherche d'images pour "neymar frustrated"

Uretse kuba Neymar adatanga umusaruro uhagije mu kibuga hakaba hiyongeraho n’ibazo cy’uburyo uyu mukinnyi yitwara ku mbuga nkoranyambaga aho akomeza kwigaragaza yishimisha mu gihe nyamara mu kibuga bitagenda nabusa.

Ubu ikipe ya Fc Barcelone ikaba ihangayitse ishaka umuti watuma umusore wabo asubira mu bihe byiza nk’ibyo yagiye agira mu myaka ishize.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi nkuru ntiyashimishije na gato abafana ba Real Madrid

Rasta by King James