in ,

Neymar arashinjwa kugambanira PSG ku buryo bukomeye

Nyuma y’amezi atageze kuri ane asinye amasezerano y’imyaka 5 mu ikipe ya Paris Saint Germain, Neymar arashinjwa kuba atangiye guca inyuma PSG akajya kwishakira indi kipe mu gihugu cya Espagne.

Umunyamakuru witwa Marcelo Bechler wo mu gihugu cya Brazi akaba yatangajeko umukinnyi Neymar yicuza bikomeye kuba yaragiye muri PSG ndetse ko ashaka kuyivamo bitarenze byihutirwa.

Uyu Marcelo Bechler akaba ariwe wari yaranatangaje bwa mbere ko Neymar ashaka kuva muri Barca abantu bakamugira umusazi gusa baza gusanga ariwe wari ufite ukuri. Ubu rero akaba yavuzeko igituma Neymar atishimira kuba muri PSG ari umubano uri hagati ye n’umutoza Unai Emery ndetse n’abakinnyi bamwe na bamwe barimo Angel DiMaria na cavani.

Marcelo Bechler akaba yatangajeko nubwo Neymar ashaka kugenda iyi kipe yo itamurekura ahubwo yakwemera ikagurisha abakinnyi bamubangamiye bose ndetse ikanirukana uutoza Unai Emery.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

 Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru (amafoto)

Ikipe ya Arsenal yamaze kubona umukinnyi uzasimbura Mesut Ozil