in ,

Ngiyi impamvu Tom Close yahisemo Tricia ndetse akanamugira umugore we

Umuhanzi Tom Close uzwi cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo ze nyinshi zikunzwe na benshi akaba ari numwe mu bahanzi bashinze urugo  hano mu Rwanda bakunze kubera intangarugero abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange. Hakunze kugenda hagaruka ku mpamvu Tom Close yahisemo Tricia Ange Niyonshuti ndetse akanamugira umugore we benshi bavuga ko Tom Close yaba yaramuhisemo kubera ubuhanga, ubushishozi n’ubwiza afite. Tom Close nawe yarabyivugiye ku munsi w’ubukwe bwabo ko yamukundiye kuba ari umuhanga, ari mwiza ndetse anubaha Imana. Mu minsi ishize, bamwe mu bakunzi ndetse n’abafana ba Tricia nabo bagize ibyo batangaza bishobora kuba biri muri bimwe byatumye Tom Close ahitamo kumugira umugore we. Ni nyuma yuko Tricia ashyize hanze ifoto ari kumwe n’abana be.

Iyi niyo foto Tricia yashyize hanze

Tricia akimara gushyira hanze iyi foto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram bamwe mu bafana be bagize byinshi bayivugaho abenshi bashima urukundo rwa kibyeyi akomeje kugaragariza abana be abera intangarugero abandi babyeyi ndetse abandi bakomeje kumushimira umuco nyarwanda akomeje kwerekana ndetse bamwe banavuze ko Tom Close yaba yarakoze amahitamo meza yo kumuhitamo nk’umufasha we ngo babane akaramata.

Bimwe mu byatangajwe n’abafana ba Tricia

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihano by’ubugome cyane bihabwa abajura mu bihugu bitandukanye (AMAFOTO)

Ibibazo ikipe ya Liverpool igize mbere y’umukino ifitanye na Manchester United bishimishije abafana ba Man U n’abakinnyi