Loading...

Ng’iyi indoro nshya ya Miss Teta Sandra yahimbaje umutima wa Derek(amafoto)

Miss  Teta Sandra wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB (CBE)  mu mwaka wa 2011,yashyize hanze amafoto amugaragaza afite isura nshya,idi ndoro yashimishije benshi mu bamukurikira  ariko kandi itera Derek gusangwa n’ibyishimo.


Miss Teta sandra kuri ubu agaragara afite umusatsi  usa na chocolat ariko kandi mucye cyane ku mutwe ugereranyije n’uwo yarasangwanwe,guhindura ibara ry’umusatsi no kuwugabanyisha byateye bamwe mu bamukurikira gucika ururondogoro bigeze ku mukunzi we Derek we ati ” Ijya kumurema yari yaraye imurota,nishimiye indoro nshya y’umukunzi wanjye”.

Teta Sandra ukurikiwe n’abantu basaga ibihumbi 32 kuri instagram n’umwe mu banyamideli bari mu Rwanda bafite icyerekezo,ukumenyekana kwe ntabwo kwatewe cyane n’uko yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga muri SFB  ahubwo yanamenyekanye kuva yajya mu kanama nkemurampaka ka Primus Guma Guma,aho yaje kukavamo,nyuma agenda yigaragaza mu gutegura ibitaramo byo kumulika imideli no kurimba ariko kandi ntawakibagirwa ko gufungwa kwa hato na hato n’urukundo rwe na Derek Sano wo mu itsinda active nabyo byatumye amenywa na benshi.

Loading...