in ,

Nizzo yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we! Ibimenyetso

Iki ni ikibazo abakurikiranira hafi iby’urukundo rwa Nizzo n’umukunzi we Yvette bari kwibaza, urukundo rwabo rwatangiye gushidikanywaho mu minsi yashize ubwo uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boyz yajyaga kuri Instagram ye agasiba amafoto yabo, gusa iyo uganiriye na nizzo nta gisubizo aguha kijyanye naho bahagaze ubu mu rukundo.

Nizzo8

Nizzo na Yvette bari bamaze igihe mu rukundo aho baranzwe no gushyira hanze amafoto yabo mu gihe gito babaga babonanye dore ko nubwo bakundanaga umukobwa yabaga mu gihugu cy’Ubushinwa aho yigaga mu gihe Nizzo we yabaga ari mu Rwanda gusa kugeza ubu hakomeje kwibazwa niba urukundo rw’aba bombi rwaba rwashyizweho akadomo cyangwa barahinduye ubuzima bw’urukundo rwabo aho baba barinjiye mu rukundo rw’ibanga aho nta muntu ukibabonana nabo ntibifuze gushyira hanze ifoto iyo ariyo yose bari mu rukundo.

Uyu muhanzi nyuma yo gusiba burundu amafoto ye na Yvette ku rukuta rwe rwa Instagram, hari amakuru yavugaga ko baba baratandukanye icyakora bagahitamo kubigira ibanga ntibashyirane ku karubanda. Aya makuru twashatse kuyabaza nyirayo muri icyo gihe avuga ko nta kintu yavuga ku rukundo rwe na Yvette cyane ko ari ubuzima bwabo bwite budafite aho buhuriye n’ibyo mu muziki akora.

Nizzo2

Nizzo n’umukunzi we Yvette barangwaga no kudahisha urukundo bakundana

Nizzo ntabwo yifuje kwemera ko yatandukanye na Yvette cyangwa ngo abihakane ahubwo yahisemo kuvuga ko ntacyo yifuza kuvuga kuri ibi, yongeraho ko kandi wenda n’aya mafoto ashobora kuba yarayasibye mu rwego rwo kwanga gukomeza gutiza umurindi itangazamakuru ritahwemaga kubahoza mu nyandiko zabo.

niz1

Usibye ikijyanye n’amafoto Nizzo yaba yarasibye kuri Instagram afatwa nk’ikimenyetso cy’uko byaba bitameze neza hagati ye na Yvette, ariko nanone hiyongeraho ko batakigaragara barikumwe dore ko Nizzo mu minsi ishize yakunze kugaragara ari wenyine yasohotse nyamara umukunzi we yari amaze iminsi ari mu Rwanda mu karuhuko yari yajemo, aba bombi ubwa nyuma bagaragaye barikumwe mu ruhame ni mu gitaramo Christopher yakoreye muri Radisson Blu tariki 14 Gashyantare 2017.

source: inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Fc Barcelona ikaba ishaka kugura umukinnyi w’imyaka 16 w’umunyarwanda

Agashya: Press One Entertainment yesheje agahigo mu Rwanda