Nizzo yagize icyo atangaza ku mukunzi we n’igihe azakorera ubukwe.

Ibigezweho Mu Rwanda

Mu minsi ishize havugwaga ko umuhanzi Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yaba ari mu rukundo n’inkumi iba mu gihugu cy’u Busuwisi yirinda kugira ikintu na kimwe atangaza ku nkuru z’urukundo rwe nyuma yo gutandukana n’umukobwa bakundanaga mu gihe cyatambutse.Iyi kuri ubu yatangaje ko ntamukunzi wihariye afite ndetse ahamya ko adateze gukora ubukwe mu gihe cya vuba.

Iyi nshuro aganira n’itangazamakuru Nizzo yavuze ko nta mukunzi wihariye afite.Umunyamakuru atebya amubaza ko yaba amwifuza nabyo arabihakana.Ati”Ntamukobwa mfite wihariye dukundana kandi ndumva bitanshishikaje pe si ukumubura.” Yabajijwe igihe yitegura kubaka agashaka umugore.Bitunguranye yemeje ko uwo mushinga ntawo afite vuba gusa ngo amaherezo azubaka nk’abandi.

Ngiyi ifoto ya Nizzo n’umukobwa ,iherutse kuvugisha benshi.

Ifoto iheruka gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ze,uyu muhanzi yari kumwe n’umukobwa bafatanye ahantu mu mirima, ibi byatumye hatangira gutekerezwa ko ari umukunzi mushya wa Nizzo. Gusa nabwo yirinda kugira icyo abivugaho.

Nizzo na Sacha bahoze bakundana

Amakuru ahari ni uko uyu musore ari mu rukundo gusa akaba yarahisemo kutazongera gushyira hanze amakuru y’ubuzima bw’urukundo rwe na cyane ko mu minsi ishize byatumye uyu muhanzi ajya mu itangazamakuru cyane nyuma yo gutandukana n’uwo bakundanaga wabaga mu Bushinwa witwa Yvette.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *