in ,

NTIBYOROSHYE: Umusaza w’umuzungu asohoye andi mafoto y’ubwambure bw’umugore wa Safi

Nyuma y’aho umunya-Canada witwa Rick Hilton ashyize ku karubanda amafoto y’ubwambure bwa Niyonizera Judith uherutse gukora ubukwe na Safi, yisubiyeho yemeza ko yabitewe n’uburakari agahubuka akora ibidakwiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakwirakwiye inkuru ’y’umugabo witwa Rick Hilton’ wanditse bwa mbere akababaro afite abinyujije ku rubuga rwa Youtube. Yanditse avuga ko umugore wasezeranye na Safi yamuhemukiye cyane ndetse akamusahura umutungo amubeshya urukundo nyuma.

Mu butumwa bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda  birimo IGIHE yakiriye kuri e-mail bwa Hilton yavugaga ko atuye mu Mujyi wa Calgary, mu Ntara ya Alberta muri Canada, akemeza ko yakundanye na Niyonizera washyingiranywe na Safi mbere y’uko aza mu Rwanda. Hilton avuga ko Niyonizera ajya gufata rutemikirere ava muri Canada, yamubeshye ko agiye gusura inshuti n’abavandimwe yari akumbuye.

Hilton yongeye kwandikia avuga ko yicuza ibyo yakoze byo gushinja umugore wa Safi ubuhemu n’ubwambuzi ndetse by’umwihariko amafoto y’ubwambure bigaragara ko yafashwe mu gihe babaga bari kumwe mu cyumba.

Rick yagize ati “Nahagaritse byose, nahagaritse ibyo namushinjaga by’ubujura, amafoto nayasibye, nahubukanye uburakari kubera guhemukirwa ariko ndashaka gushyira ibi inyuma yanjye kandi na we [Niyonizera] akeneye kubaho mu mahoro.”

Mbere uyu mugabo ugaragara nk’usheshe akanguhe ku mafoto, yavugaga ko mu myaka ibiri ishize yakundanye n’umugeni mushya wa Safi ndetse akemeza ko yari agifite icyizere ko bazabana kuko yari yaramaze no kugura inzu igezweho ategereje uwo yafataga nk’umukunzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Ukwakira 2017, nibwo hacicikanye amafoto y’ubwambure bwa Niyonizera warushinze na Safi, yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga bifata indi ntera ashyizwe ku mbuga zimwe na zimwe zikorera mu Rwanda.

Hilton wayasohoye agashyira ahagaragara n’ibiganiro byose bagiranaga kuri Whatsapp, agaragaza ko ari kimwe mu byo yicuza ndetse akaba yiyemeje kurekera umutuzo urugo rwa Safi yashinjaga kumutwara uwo yari yizeye ko bazabana.
Kanda hano urebe ifoto ya mbere 

Kanda hano urebe ifoto ya kabiri

Kanda hano urebe ifoto ya gatatu

Kanda hano urebe ifoto ya kane

Source : IGIHE

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa cy’ubutwari umukinnyi ukomeye wa Manchester United akoreye ikipe ye gikoze ku mitima ya benshi

Nyuma yo kunanirwa kwihangana TYGA yabyuye umubano n’umwe mu bo bakundanye(impamvu)