in ,

Nyuma y’amezi ane gusa basezeranye Iranzi Jean Claude n’umufasha we bibarutse umwana

iranzi jean claude n'umufasha we

Iranzi Jean Claude  w’imyaka 27,kuri ubu ukinira ikipe y’igihugu Amavubi akanakinira ikipe ya MFK Topolcany yo mu gihugu cya Slovakia iri mukiciro cya 3, we n’umukunzi we Uwera Aline bibarutse imfura yabo y’umuhungu nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe.

Nyuma y’amezi ane basezeranye imbere y’amategeko, Iranzi J.Claude na Uwera Aline bibarutse imfura yabo

Tariki ya 21 Ukwakira 2016 nibwo Iranzi Jean Claude na Uwera Aline basezeranye imbere y’amategeko bahamya ko bagiye kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Imfura ya Iranzi

Nkuko byatangajwe  Omborenga Fitina bakinana mu gihugu cya Slovakia,niwe washyizeho ifoto igaragaza umwana wa Iranzi, yanabashimiye kubwo kwibaruka imfura yabo ati nimwokwe, natwe tubifurije ibyiza mu muryango wanyu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Aurore, umukunzi we yamugaragarije ko amukunda by’agahebuzo ku isabukuru ye (video)

Priscillah yamaganiye kure amakuru avugako abana na Lick Lick nk’umugore n’umugabo