in ,

Nyuma y’imyaka myinshi cyane bapinganwa,Diamond na Alikiba bisanze bahuje ikibazo bazafatanya kukivamo

Rayvanny

Umuhanzi uririmbira muri studio ya WCB Wasafi ya Diamond Platinumz,Rayvanny wamenywe na benshi ubwo yaririmbanaga na sebuja Diamond mu ndirimbo yakunzwe cyane hano muri Afurika yitwa Salome,yadukanye indirimbo nshya ari kwikoma abahanzi benshi bakomeye muri Tanzaniya harimo uyu Diamond nyine ndetse na Ali Kiba n’abandi benshi cyane.

Ni indirimbo yitwa Tabia yarangije no kugera hanze.Ni indirimbo avugamo Diamond ibintu bitari byiza dore ko avuga Diamond atukana cyane kandi ko akunda abakobwa cyane.Yakomeje avuga ku bahanzi benshi cyane bakomeye hariya mu gihugu cya Tanzaniya harimo No trap,Ommy Dimpoz,Young Dee,Shilole,Juma Nature ndetse n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa kidasanzwe Kim kardashian yakoranye n’umwana we cyatunguye rubanda nyamwinshi

Reba hano amafoto agaragaza uburanga bwa Miss Habiba ugiye kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational benshi bemeza ko ariwe mukobwa mwiza uhiga abandi