in , ,

Nyuma yo guhemukirwa bikomeye na Diamond Platinumz,Zari yamugarukiye muri Tanzania aho yakiriwe nk’ikigirwamana

Uko byari byifashe Zari asesekara Dar Es Salam

Nyuma y’iminsi itari mike umubano wa Zari na Diamond Platinumz,usa nk’uwajemo agatotsi nyuma y’aho bivuzwe ndetse bigahamwa neza ko uyu muhanzi w’icyamamare Diamond yaryamanye n’undi mugore ndetse akamutera n’inda,kuri ubu Zari yagarutse muri Tanzaniya aho yari asanzwe abana na Diamond nyuma y’iminsi muri Afurika y’Epfo.

Ku rubuga rwa Instagram niho Zari yashyize video,agaruka mu gihugu cya Tanzania,aho yari akikijwe n’impande zose n’abanyamakuru bafotoraga uyu mugore ava mu kibuga cy’Indege cya JK International Airport.Mu magambo macye yavuze Zari yagize ati “Nje muri Tanzaniya nk’uhagarariye Danube nta Diamond unzanye.Murakoze ku bw’urukundo rwinshi kandi mukomeze mukoreshe ibicuruzwa bya Danube,”

Nubwo abantu bakomeje kwibaza niba kuza muri Tanzaniya hari icyo byatuma we na Diamond biyunga,ntacyo yashatse kubivugaho nta gato.

Dore Video asesekara i Dar Es Saalam

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Ikipe ikomeye yo mu gihugu cy’ubwongereza yamaze kwibikaho umukinnyi ukomeye wa Borussia Dortmund

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru