in ,

Nyuma yo gukubitwa na Liverpool Petr Cech umuzamu wa Arsenal yahuye n’akaga gakomeye!

Petr cech umunyezamu wa Arsenal wahuye n'akaga!

Ku mugoroba washize ikipe ya Arsenal yahuraga na Liverpool Emirates Stadium,gusa iyi kipe y’abarashi yaje gukubitirwa ahareba inzega imbere y’abafana babo yinjizwa ibitego 4-3,sibyahereye aho kuko umuzamu wayo nyuma y’umukino nawe yagize impanuka y’imodoka nkuko tubikesha ikinyamakuru mirror.co.uk.

Uyu mugabo ubwo yavaga kuri stade,yageze muri parikingi ya stade agiye gufata imodoka ngo ajye iwe murugo byibura abe yiyibagiza ibimaze kumubaho,gusa ntibyaje kumuhira kuko uko yageragezaga gusohoka muri parikingi yagonze igikuta bimwe byitwa Pillar yabuze uko agikwepa,gusa kubw’amahirwe ntacyo yabaye,ntanuwakomerekejwe niyo mpanuka usibye imodoka ye yangiritse ku buryo budakanganye nabwo.

Petr cech car crush
Petr cech car crush

 

Ibyamubayeho ni nka bimwe abanyarwanda bakunda gucira umugani bati:”Aho umutindi yanitse ntiriva”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp aricuza ibintu yaraye akoreye ku kibuga cya Arsenal (impamvu)

Reba ibyo utazi ku mukobwa wuje uburanga wabaye Miss Burundi