Nyuma yo gusezera muri Rayon Sport,Karekezi Olivier yahishuye uwatumye afungwa.

Ibigezweho imikino

Bwa nyuma na nyuma Karekezi Olivier wahoze atoza ikipe ya Rayon sport yahishuye icyatumye akurikiranywa n’inzego z’umutekano mu Rwanda,ndetse anatangaza ko Degaule ari we watumye afungwa.

Karekezi agitoza Rayon Sport.

Ni mu kiganiro Karekezi yagiranye na Radio 10 ndetse na Tv10 mu mpera z’icyumweru gishize, hifashishijwe ikoranabuhanga rya sykpe, maze avuze ko Degaule uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariwe wamufungishije.

Karekezi Yagize ati:“Ndacyeka bitakiri ibanga, uwandegaga ni umuyobozi wa FERWAFA Bwana Degaule, sinzi icyabimuteye ariko nageze kuri Police bambwira ibyo nshinjwa namwe mwamenye. Gusa natunguwe no kumva ko umuyobozi wa FERWAFA ariwe ubindega“.Yakomeje asobanura ko ibyo yashinjwaga byari ibinyoma byambaye ubusa ari nayo mpamvu yarekuwe, yongeraho ko abari bateguye icyo kirego ngo yagiteguranye ubuswa ngo kuko byari ibintu bidasobanutse.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *