Nyuma yo gushinjwa ubuhehesi,Davido yahaye umukunzi we isezerano rikomeye.

hanze Ibigezweho

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria, Davido unaherutse mu Rwanda aho yakoreye igitaramo cy’amateka yasezeranije umukunzi we ko ari we wenyine yahariye umutima we, nubwo yakunze kuvugwaho kumuca inyuma.

Ni mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat aho yagaragaye mu mafoto ari mu kumwe n’umukunzi we witwa Chioma ndetse anandikaho ko aho aba ari ho hose aba atekereza uyu mukobwa wamutwaye umutima maze ahamya ko kuri we ari ntawamusimbura.

Davido yabivuze mu magambo y’icyongereza agira ati:”We facetime even wen I’m in the Club!!!My Chiom Chiom!!!IRREPLACABLE”.

Uyu muhanzi kandi yakomeje yamaganira kure ibyo kuba aca inyuma umukunzi we ndetse avuga ko ibyo bamuvugaho ari ibinyoma.

Yagize ati:”“I’m not a cheating boyfriend mehn.. I give my baby assurance mehn.”

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *