in ,

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye ‘Mukobwa Mwiza’, umuhanzi Emma Mucyo yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Queen Cha

Umuhanzi Emma Mucyo wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera ubuhanga yagaragaje mu miririmbire ye kuri ubu yamaze gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na Queen Cha, umwe mu bahanzikazi bakomeye cyane hano mu Rwanda. Ni nyuma yuko uyu muhanzi amaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Mukobwa Mwiza” ikomeje kugenda ishimisha abantu benshi bitewe n’ubuhanga yakoranywe.

Umuhanzi Emma Mucyo

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye n’umuhanzi Emma Mucyo yadutangarije ko yifuza gukomeza gukora umuziki we no gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi be guteza umuziki nyarwanda imbere. Abajijwe impamvu yavuze ko yifuza kuzakorana indirimbo na Queen Cha, umuhanzi Emma Mucyo yadusubije mu magambo agira ati: “Kuva na kera umuhanzikazi Queen Cha naramukundaga ndetse nkanakunda imiririmbire ye kuri ubu niwe muhanzi mfata nk’ikitegererezo kuri njyewe ni nayo mpamvu nyamukuru nanjye ubu nifuza kuzakorana indirimbo nawe ndetse nkaba nizeye ko nzabigeraho”.

Umuhanzi Emma Mucyo
Umuhanzi Emma Mucyo
Umuhanzi Emma Mucyo

Mu gusoza, umuhanzi Emma Mucyo yagize ibyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange mu magambo agira ati: “ibyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bumva banatunga ibihangano byanjye ndetse banabisangiza inshuti zabo kandi nanjye mbijeje ko ntazabatenguha. Nzakomeza kubakorera umuziki w’umwimerere. Murakoze”.

https://youtu.be/U9CrwdeJrJM

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwiyoborere by Alyn SANO

Meddy yashyize ahagaragara indirimbo “Adi Top” igaragaramo abakobwa b’ikimero – VIDEO