in ,

Nyuma yo gusomana bikomeye na The Ben, Uncle Austin yashyize hanze andi mabanga akomeye ya Marina

Umuhanzi akaba numunyamakuru Uncle Austin uyu akaba yarabaye umujyanama w’umuhanzikazi Marina nyuma y’itandukana ryaba bombi Uncle Austin akaba yatangaje ubwiyemezi bwa Marina ndetse no kuba yaragiye avugwa mu rukundo na The Ben.

Uncle Austin yakamejeje ngo indirimbo Too Much ihagarikwe

Marina numwe mu bahanzikazi bari kuzamuka uyu muhanzikazi akaba yaragiye avugwaho ibintu byinshi bitandukanye nko kuba yaravuzweho gukundana na Nizzo ndetse n’umuhanzi The Ben ndetse Marina akaba yaranavuzwe cyane mu kwihakana umuhungu bakundanaga ariwe Edsha akamwita inshuti yo kuri Whatsapp.

Nyuma yifatwa ry’amashusho yindirimo Too Much Marina yagiye agaragaza ukuntu ari mu rukundo na Nizzo wo muri Urban Boyz nyamara Nizzo aramwihakana

Uncle Austin nkuko yabitangarije imwe muri radiyo ikorera hano mu Rwanda akaba yasobanuye ukuntu Marina yahuye numuhanzi The Ben avuga ko ariwe wabahuje ndetse icyo gihe bahura bahuriye muri restaurant bagiye gusangira ari nabwo bifotoranyije ko nyuma yaho The Ben atongeye guhura na Marina nyamara uyu muhanzikazi akaba agenda ashyira hanze amwe mu mafoto ari kumwe na The Ben yerekana ukuntu urukundo ari rwose hagati yabo.

Marina yagiye agaragaza ukuntu urukundo ari rwose hagati ye na The Ben nyamara nta mubano bafitanye

Uncle Austin kandi akaba yatangaje ko ajya gufasha Marina atari aziko afite umukunzi ahubwo yatunguwe no kubona Marina ubwe yashyize ifoto kuri whatsapp ari gusomana na Edsha wari umukunzi we nyamara kuri ubu Marina akaba ari kwihakana Edsha yemeza ko atigeze akundana nawe ahubwo Edsha ari inshuti bahuriye kuri whatsapp bakamenyana bisanzwe.

Marina ari gusomana na Edsha bari mu buriri nyamara Marina akaba yaramwihakanye yemeje ko Edsha ari inshuti ye bisanzwe bamenyaniye kuri whatsapp

Nyuma yibi byose byagiye bigaragara kuri Marina bitandukanye benshi bakaba bibaza icyo Marina yaba agamije dore ko yabanje kubeshya ko akundana na Nizzo wo muri Urban Boyz nyamara Nizzo ibyo akaza kubihakana nyuma yaho akaza kubeshya ko akundana na The Ben nabyo bikaba bigaragara ko The Ben nta mubano afitanye na Marina ndetse akaba anakomeje kwihakana uwari umukunzi we Edsha ahamya ko ari inshuti yo kuri Whatsapp.

Marina ari bakobwa bazanya amateka mabi mu muziki w'u Rwanda

Benshi bakaba badatinya no gutangaza ko uyu mukobwa yaba ari gukora ibi kugira ngo akunde amenyekane ariko bakanahamya ko uku gushaka kumenyekana ukoresheje ubu buryo atari byiza kuko nawe ubwe bitamuhesha icyubahiro kubona yirirwa abeshyera abahungu bakundana nyamara bo bakabihakana ndetse akanihakana uwo bahoze bakundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo akomeje kwibasirwa n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda azira ibyo yakoreye muri Philippines

Umunyarwanda Jacques Tuyisenge yakoze amateka mu gihugu cya Tanzaniya benshi baratangara