Nyuma yo guterwa ishoti na Zari, Diamond yaciye amarenga y’uko ashobora kwiyahura BITUNGURANYE.

hanze Ibigezweho

Tariki 14 Gashyantare 2018 ubwo abandi bizihizaga umunsi w’abakundana ‘St Valentin’nibwo Zari yatangaje ko abenze Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania bafitanye abana babiri.Kuri ubu uyu muhanzi arasaba abakunzi be kumuba hafi mu masengesho ngo kuko atabona ahazaza he.

Diamond asigaye umeze nk’uwihebye muri iyi minsi nyuma yo kubengwa n’uwari umugore we,Zari Hassan yanditse amagambo yateye benshi urujijo aho abinyujije kuri Instagram yifashishije indirimbo ‘Kuachwa’ ya Khalid Chokola, maze ashyiraho Video yayo, arangije yandikaho amagambo agira ati: “Dah, Kunanyimbo zingine ziliandikwaga jamani… Wadau Dua zenu Muhimu…. Maana naona kabisa mwezi wa Tatu Siuoni ”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Nshuti zanjye hari indirimbo nyinshi zagiye zandikwa,… amasengesho yanyu arakenewe kuko ukwezi kwa Gatatu ntako mbona imbere yanjye”.

Nyuma y’aho Diamond atangarije aya magambo, ikinyamakuru cyitwa Nairobinews cyahise kiyasesengura maze cyemeza ko aya magambo ameze nk’ay’agahinda gakabije, ndetse ko Diamond ashobora kwiyahura bitewe no gusigwa na Zari.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

1 thought on “Nyuma yo guterwa ishoti na Zari, Diamond yaciye amarenga y’uko ashobora kwiyahura BITUNGURANYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *