Loading...

Paul Pogba yashyize ejo hazaza he mw’ikipe ya Man Utd mu kaga nyuma yo gusuzugura BIKOMEYE Jose Mourinho (IMPAMVU)

Mu mukino wa UEFA Champions League wahuje ikipe ya Manchester United ndetse na FC Basel,nubwo ikipe ye yatsinze,Jose Mourinho nyuma yo kurakarira ikipe ye yose kubera ukuntu bakinnye nkabasuzuguye iyo kipe,akaba yarakariye na Paul Pogba wavunikiye muri uwo mukino.

Nk’uko ikinyamakuru Dailymail kibyemeza koko,uyu mutoza w Red devils,yaba yarakariye uyu musore w’imyaka 24 amuziza kuba atarumvise inama za Mourinho,z’abaganga ndetse n’abashinzwe ubuzima bw’abakinnyi muri iyi kipe ya Man Utd.Ubwo mu kwezi kwa 3 yavunikaga nabwo imvune imwe nk’iyi yavunitse ejo bundi,imvune izwi kw’izina rya déchirure aux ischios,abaganga b’ikipe babinyujije kuri Mourinho bamuhaye imyitozo yo gukora kugira atazongera gupfa guhura n’iyo mvune aho yanavuwe n’umuganga wigenga utari uw’iyo kipe,nyamara kuba yongeye kuvunika nta gihe giciyemo nta kindi bisobanura uretse kuba atarakurikije izo nama za muganga.

Paul Pogba akaba azamara hanze ukwezi kwose harimo imikino 4 ya Premier League ( (Everton, Southampton, Crystal Palace na Liverpool) ndetse n’indi 2 ya Champions League (CSKA Moscou et Benfica)

Loading...