in ,

Paul Pogba yatangaje abakinnyi bane bafite ubushobozi bwo guca kuri Cristiano na Messi

Umukinnyi wa mbere wahenze mu mateka y’umupira w’amaguru, Paul Pogba yatangaje abakinnyi abona bafite ubushobozi bwo kuba baca kuri Cristiano na Lionel Messi bakabatwara Ballon D’Or.

Mu kiganiro yagiranye na FIFA.com, Paul Pogba yabajijwe niba hari abakinnyi abona bafite ubushobozi bwo kuba batawara Ballon D’Or igihe Cristiano na Messi bagikina maze niko gusubiza agira ati :”Yego rwose barahari, hari abakinnyi bafite ubushobozi bwo kubarusha. Nko muri Manchester dufitemo Zlatan nawe wabishobora. Nubwo bwose afite imyaka 35 uburyo akinamo n’uburyo atsindamo ibitego bigargaza ko ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu myaka 10 ishize.

Hazard, Neymar na Suarez nabo bari kwitwara neza ndetse kandi baranatsinda cyane abo nabo ni abakinnyi bakomeje gutsinda nkuko babikora ntakabuza nabo babigeraho.”

Eden Hazard in action with Ryan Shawcross

Luis Suarez (R) and Neymar celebrate after a goal

“Bagomba gukomeza gutsinda ibitego cyane nibwo babacaho kuko Cristiano Ronaldo na Messi bo bahora hejuru ntago bapfa gusubira inyuma”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere amafoto y’abastar b’abanyarwanda bari mu rukundo

Isomere ibikorwa by’ingenzi Barack Obama azibukirwaho kurusha ibindi