in ,

Perezida Mugabe wari umaze iminsi afungiwe mu nzu yongeye kugaragara mu ruhame

Bwa mbere nyuma yo gufungirwa mu rugo rwe n’igisirikare, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, yongeye kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Harare.

Kuva kuwa Kabiri w’iki cyumweru, Mugabe yagotewe mu nzu n’ingabo ndetse abayobozi bakuru bamwe batabwa muri yombi mu gikorwa ingabo zise gufata agatsiko k’abanyabyaha bazengurutse Perezida Mugabe.

Mu gihe byavugwaga ko yeguye, Perezida Mugabe yagaragaye kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri nk’uko Reuters yabitangaje.

Mugabe yagaragaye yambaye ikanzu y’ubururu n’umuhondo n’ingofero, afatanya n’abandi kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Hari uwatangarije Reuters ko Mugabe yishimiwe ubwo yari amaze gutangaza ko afunguye ku mugaragaro umuhango wo gutanga impamyabumenyi.

Icyakora umugore we Grace na Minisitiri w’Uburezi, Jonathan Moyo, ntibagaragaye muri ibyo birori dore ko bivugwa ko Moyo ari mu batawe muri yombi.

Kwitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi, Mugabe yabikoraga buri mwaka ariko ntibyari byitezwe kubera uburyo amaze iminsi agoswe bikomeye n’igisirikare.

Ubwo Perezida Robert Mugabe yageraga aho yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi afungiye iwe

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yongeye kugaragara mu ruhame

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nicki Minaj yashyize ahagaragara andi amafoto meshi y’urukozasoni

Bugesera FC yamaze kwirukana umutoza