in ,

Prince of comedy, impano nshya muri comedy nyarwanda

Yitwa NSHIZIRUNGU Prince, azwi cyane ku izina rya Prince of comedy , akaba yarabaye icyamamare cyane muri Comfactory ubwo yasetsaga abantu bagataha imbavu zahiye.

Prince of comedy

Prince of Comedy yavutse taliki ya 14 Kamena 1996. Yize amashuri y’incuke (Maternelle) ndetse n’amashuri abanza (Primaire) ku kigo cya Groupe Scolaire APACOPE, yiga amasomo yo mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Ordinary Level – O’ Level) ku kigo cya Apeki – Tumba, nyuma yaho Prince yize amasomo y’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Advanced Level – A’ Level) mu ishami rya Computer Science ku kigo cya St. Peter’s College of Shyogwe giherereye mu karere ka Muhanga aho yanarangirije amashuri ye yisumbuye.

Prince of Commedy

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016, Prince of comedy yinjiye mu itsinda rya comedy knights aho yiyunze ku bandi banyarwenya yasanze bamutanze mu mwuga bakanamutoza aribo: Babu, Michel, Herve, George, Divin ndetse na manager wa comedy knights ariwe Jerome.

Prince of comedy (hagati) ari kumwe na Arthur (iburyo bwe) na Babu (ibumoso bwe)
Prince of comedy ari kumwe na Divin
Prince of comedy ari kumwe na Michael

Nyuma yo gutozwa, Prince of comedy yaje kujya kwiyerekana bwa mbere ku kizwi nka stage, aho yaje kwerekana ibyo yatojwe agasetsa abantu bagataha imbavu bazitwaye mu ntoki kubera iyo mpano nshya yari yerekanye kandi itanga ikizere.

Prince of commedy

Nyuma rero yo kubona iyo mpano nshya ya Prince of comedy, YEGOB yaje kumwegera turaganira maze nawe mu magambo ye make adutangariza ibi bikurikira : “Ohh abantu bose biyumvisha ko gutangira byoroha ariko ntabwo byoroha kuko bwa mbere bisaba kubyiyumvamo kuko ntiwakora ikintu utiyumvishemo iyo ntiyaba ari impano byaba ari nk’akazi kandi akazi gatandukanye n’impano kubera ko akazi ni ikintu ukora kugira ngo ubone amaramuko gusa, ariko impano ni ikintu ukora kikurimo niyo utabona amaramuko vuba nkuko benshi baba babyiteze ariko uba uzabona inyungu nyuma kuko ukora ibikurimo kandi ibyo wishimira, icyo nicyo bita impano cyangwa se “talent” mu ndimi z’amahanga. Nanjye natangiye benshi banseka ngo mbaye umusazi (stupid) ariko sinigeze mbyitaho kubera ko nicyo niyumvagamo ko nshaka gukora (that was my career) kandi muri make ntiwasiga ikikwirukamo  bishatse kuvuga ngo niba ikintu ari icyawe ntaho wagicikira niyo wajya mu mwobo burya kizagusangamo kubera ko ni icyawe. Niyo mpamvu comedy yampisemo, ntabwo ari njye wayihisemo ( that’s why comedy chose me I didn’t choose comedy)”.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aka ni akumiro: Nyuma ya Neymar, ikipe ya PSG igiye kongera gusahura bikomeye mu ikipe ya Fc Barcelona

Iyumvire amagambo akomeye cyane Cesc Fabregas yavuze kw’ikipe ya Arsenal akarakaza kandi akanakora ku mitima y’abafana bayo