in ,

Reba amafoto y’ubukwe bwa Iranzi Jean Claude bwatumye ataha igitaraganya

iranzi

Umukinnyi Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya Topolcany mu cyiciro cya 3 mu gihugu cya Slovakia akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, amaze guserena imbere y’amategeko na Aline Uwera kuri uyu wa gatanu.

Iranzi Jean Cluade na Uwera Aline, basezeraniye ku murenge wa Kimihurura, batangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore.

Iranzi na Aline basezerana kubana akaramata, imbere y'amategeko

Iranzi na Aline basezerana kubana akaramata, imbere y’amategeko

Jean Claude Iranzi akaba yaraje mu Rwanda nyuma yo kugira ikibazo cy’ibyangombwa mu gihugu cya Slovakia, aboneraho kuba yasezerana n’umukunzi we w’igihe kirekire. Iranzi yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, gusa nyuma yo kuza mu Rwanda akaba yarahisemo kuba yabyigiza imbere.

Iranzi Jean Claude yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe yo muri Smovakia, akaba ateganya kuba yazajyana n’umufasha we muri iki gihugu mu minsi iri mbere.

Jean Claude Iranzi ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ateye ikirenge mu cy’abandi bakinnyi, baherutse gusezerana muri iyi minsi ya vuba, barimo na Hegman Ngomirakiza bakinanye igihe kirekire muri APR FC.

Iranzi na Aline, na bamwe mu babaherekeje mu murenge

Iranzi na Aline, na bamwe mu babaherekeje mu murenge

Camarade ari mu baje gushyigikira uyu musore, wahoze akinira APR FC

Camarade ari mu baje gushyigikira uyu musore, wahoze akinira APR FC

Imran Nshimiyimana, Celestin Ndayishimiye na Rugwiro Herve, ni abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu bashobora gushinga ingo mu minsi ya vuba.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
ingabire
ingabire
7 years ago

umusore ni we mwiza!

Dore uko Michelle Obama yambaye ikanzu imwegereye bigahinduka inkuru ishyushye (amafoto)

Dore video y’umukunzi wa Kwizera Olivier arimo abyinira twerk mu buriri (video)