in ,

Reba hano amafoto agaragaza uburanga bwa Miss Habiba ugiye kwitabira amarushanwa ya Miss Supranational benshi bemeza ko ariwe mukobwa mwiza uhiga abandi

Muri iyi minsi abakobwa b’Abanyarwandakazi bakomeje kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, nyuma ya Miss Uwase Honorine uzwi nka Igisabo uri muri Miss Earth 2017 na Miss Iradukunda Elsa uri muri Miss World utahiwe ni Ingabire Habibah ugiye kwitabira Miss Supranational irushanwa rizabera muri Pologne

Uyu mukobwa byitezwe ko azahaguruka mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 twifuje kumenya aho ageze imyiteguro y’iri rushanwa maze Inyarwanda.com duhitamo kumwegera ngo tugirane ikiganiro kirambuye aha yahereye atangaza ko yahuye n’ingorane zo kubona Visa cyane ko mu Rwanda batagira Ambasade y’iki gihugu byamusabye kujya gushaka Visa muri Kenya.

HABIBAH

Ingabire Habibah niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational

Habibah Ingabire yabwiye yegob ko azahaguruka mu Rwanda tariki 14 Ugushyingo 2017 yerekeza muri iki gihugu aho azaba  yitabiriye aya marushanwa yabajijwe aho ageze imyiteguro maze agira ati”Imyiteguro nyigeze kure,ndigukora cyane kugirango nzaheshe igihugu cy’u Rwanda ikamba nanjye ubwanjye niheshe agaciro.” Iki kibazo cyakurikiwe no kumubaza ibyamugoye mu myiteguro y’aya marushanwa maze Habibah Ingabire agira ati” Ikintu cyangoye mu myiteguro ni ukubona visa. kuko byansabye kujya Nairobi  kuyishakirayo kuko hano nta Ambasade ya Poland tugira, ntago biba byoroshye kuko binsaba no gusubirayo kuyifata.”

Image result for Miss Ingabire Habiba


Ingabire Habibah

Twabajije uyu mukobwa nk’ibice by’iri rushanwa yumva afitiye ubwoba kurusha ibindi agira ati” Ibyiciro numva bizangora ni igihe tuzajya tuba turi gusura ahantu hatandukanye kuko basura imisozi,kandi ndi umunebwe wo kugenda. Ikindi hazaba hakonje cyane ntago ari ibintu namenyereye urumva ko bizaba bingoye gusa hamwe n’abandi nzamenyera nta kibazo.”

Uyu mukobwa yagaragaye muri 15 bahabwa amahirwe muri iri rushanwa. Ese bimubwiye iki?, Iki kibazo agisubiza yagize ati”icyo byambwiye kuza muri cumi na batanu bahabwa amahirwe ni uko nabonye ko nshoboye kandi byanyongereye imbaraga n’icyizere  ko bishoboka 100%  ko natahana ikamba mu Rwanda.”

Image result for Miss Ingabire Habiba

Ingabire Habibah azaba abaye umukobwa wa gatandatu uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa 

Ingabire Habibah tuganira twamubajije niba ajya aganira n’abakobwa b’Abanyarwandakazi bitabiriye iri rushanwa mbere ye yagize ati”Ababanje muri iri rushanwa rya Miss Supranational turavugana abenshi nka Miss Yvonne wahagarariye u Rwanda ku nshuro ya mbere 2012, Miss Colombe 2016, Miss Neema 2014 abo bose bitabiriye iri rushanwa nibo mbasha kuganira nabo.”

Image result for Miss Ingabire Habiba

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’imyaka myinshi cyane bapinganwa,Diamond na Alikiba bisanze bahuje ikibazo bazafatanya kukivamo

Uyu munyarwandakazi yabaye uwambere mu kwishyira ku karubanda yambaye ubusa ariko ubu ibye n’ibindi bindi