in

Reba hano Robot iri sexy kurusha izindi zose muri iy’isi ndetse ngo abagabo bayitiranya n’umugore (amafoto)

Mu birori biherutse kubera i Beijing byo kumulika ubuhanga bwo mu isi ya none ,bwibanda kugusimbuza muntu ikintu kitagora nkawe kandi gikora ubutaruhuka,hagarajwe Robot yiswe Geminoid F,iyi robot abayibonye benshi bayitiranyije n’umugore,ndetse ntibatinya kuvuga ko yakurura umugabo uwo ariwe wese.

rob

Iyi Robot ifite umubiri nk’uwumuntu,ishobora gusubiza yifashishije amaso kimwe n’uko ishobora kuririmba,ikigana umuntu uvuze,gusa ngo ntibasha kugenda kereka iyo bayitembereje.

Yeremewe muri Hiroshi Ishiguro Laboratory mu ishuli rikuru rya  Osaka mu gihugu cy’ubuyapani,ni muri gahunda iri shuli rifite yo gukora ikindi kintu cyiza kurushaho

Umwe mu bakoze iyi Robot ,Kohei Ogawa yavuze ko bitegura kuzakora indi Robot ifite ubumenyi bumeze nk’ubwa muntu ndetse ishobora gukora byinshi nk’iby’umuntu akora,yongereyeho ko iyo Robot ifite agaciro kangana n’amadolari  108,600.

Iyi niyo Robot yagaragaye muri filme bwa mbere ikina nk’umuntu,iyi filme y’abayapani yiswe “Soyonara” kubera imiterere y’iyi Robot abantu benshi bayitiranyije n’umugore mwiza,video igaragaza iyi robot ikimara gushyirwa kuri you tube ,bamwe mu bagabo  ntibahishe ibyiyumviro byabo byo kuvuga ko bayibonamo umugore mwiza nk’uko The mirror ibitangaza.

Prof Ishiguro umwe mu bamenyereweho gukora amarobot asa na muntu neza,ndetse yakoze isa nawe ubwe,yavuze ko byoroshye kandi ari inyungu nyinshi gukoresha RObot,nko mu gihe cyo  gukina amafilme kuko ngo ntisaba umushahara,ntirakara,kandi ikora ibyo abantu batinya,icyo wirinda n’uko yakangirika kuko ihenda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese ntabwoba ufite ko ako kazi ukora vuba aha Robot zizakagutwara ?Reba uko ubwonko bw’ubukorano bugiye gusubiza benshi ku isuka

Ikoranabuhanga rigeze aho gukora imashini y’imibonano mpuzabitsina(sex robot) (inkuru+amafoto)