Loading...

Reba hano undi mwana  wa 50 Cent utari uzwi(+ifoto)

Bizwi neza ko 50 akunda gukoresha Instagram ari guterana amagambo cyangwa afite abo abwira ariko kuri iyi ncuro yashyizeho ifoto avuga ko yahuye n’undi muhungu we,uyu mwana w’umuhungu itangazamakuru ntiryigeze rimumenya kuva mbere cyane ko abana bazwi ba 50 ari babiri gusa.

50 Ubwe yaherekeje iyi foto n’amagambo agira ati”My life is full of surprises, this little guy is my son DAVIAN. He started crying, I was thinking why you crying i gotta pay for this shit. LMAO” tugenekereje ati” ubuzima bwange bwuzuyemo gutungurwa,uyu mwana muto w’umuhungu n’umusore wanjye DAVIAN. atangiye kurira,natekerezaga impamvu urira ngomba kubyishyura..”..

50 yivugiye ko DAVIAN ari umwan we ariko ntiyavuze nyina w’umwana ikindi kandi DAVIAN yagiye kure y’abapapalazi kugeza ubwo agaragara nk’uri mu kigero cy’imyaka 9-10 uwo yabyaranye na Shaniqua Tompkins witwa Marquise Jackson ubu ufite imyaka 19 akaba n’imfura ye,uwundi nawe n’umuhungu yitwa Sire Jackson afite imyaka 3 akaba yaramubyaranye na Daphne Joy

Loading...