in

RED PARTY iragarutse ku nshuro yayo ya kabiri aho yateguwemo udushya tudasanzwe

RED PARTY ni igitaramo ngaruka mwaka kikaba kigiye kuba ku nshuro ya 2, aho kuri iyi nshuro cyateguwe na ONE TREE ENTERTAINMENT. Muri iki gitaramo kitiriwe izina rya RED PARTY, MC/Artist SONGABOY azaba ariwe mushyushyarugamba. RED PARTY Season II isanzwe imenyerewe nka show ya Dress Code ku bijyanye n’ ibara ryumutuku ndetse ni igitaramo gihuza abantu bingeri zose bakishimana n’abahanzi benshi batandukanye, abanyamideli, abaphotographes, ababyinnyi kabuhariwe ndetse n’aba DJs b’abahanga.

RED PARTY Season II izaba ku wa gatanu tariki ya 10 Kanama 2018 ikaba izabera kuri MADISON HILLS HOTEL (ahahoze hitwa Hotel les pyrénées) aha ni muri kilometero imwe uvuye k’umuhanda wa Karuruma mu Gatsata. Isaha iki gitaramo kizatangiriraho ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM) kikaba gitenganyijwe kurangira mu masaha akuze y’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga igihumbi (1000 Frw) ahasanzwe n’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) muri VIP (abazishyura ibi bihumbi bibiri muri VIP bazahabwa ikinyobwa cy’ubuntu).

YEGOB iri mu bafatanyabikorwa b’iki gitaramo

Muri iki gitaramo cya RED PARTY Season II kandi hateganyijwe ibihembo byinshi bitandukanye byateguriwe abazitabira iki gitaramo hagendewe ku muntu uzaba wambaye neza mu bazaba bitabiriye iki gitaramo. Muri iki gitaramo kandi hazaba harimo igice cyihariye kizagaragaramo HIP HOP yihariye mu mwimerere wayo n’amarushanwa muri Rap.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Good morning by Safi Madiba

Abo bose by King James