in ,

Riderman arambiwe ibintu bikomeje gukorerwa abahanzi nyaRwanda

Umuraperi nyaRwanda Riderman ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri Royal Tv yagaragaje ko atishimiye ibikomeje kuba ku bahanzi nyaRwanda aho avugako nta burenganzira bakigira kuri Petit Stade kandi nyamara ngo bayikeneye cyane.

JPEG - 76.2 kb

Ubwo yari mu kiganiro na Royal Tv, binyuze muri Celebrities Show, umunyamakuru yamubajije icyo yunva yakwisabira Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne agize amahirwe yo guhura nawe. Uyu muraperi yavuze ko baganira byinshi ariko ingingo nyamakuru zaba ari eshatu.

– Kongera guhabwa Petit Stade nk’uko byahoze:

Riderman yavuze ko Minisitiri Joseph Habineza akiyobora Minisitire y’umuco na Siporo abahanzi nyarwanda bari bafite uburenganzira kuri stade, igihe cyose bayisabye bakayibona ariko ubu si ko bikimeze

Ati ” Eeeeeh ko byaba ari byinshi ra…..Gusa iki banze kandi kihutirwa namusaba kongera kuduha uburenganzira kuri Petit stade nk’uko byahoze..Mbese umuhanzi nasaba Petit stade ayihabwe, ariko nanone ntayakwe ku munota wanyuma, kubera gahunda zitunguranye, nkuko dukunze ku bibona.

 

– Gushyiraho uburyo bwo kugurisha amatike ku bitaramo:

 

Uyu muraperi yatanze urugero rwa Maitre Jimm ufite igitaramo mu kwezi kwa 12 uyu mwaka, ariko amatike yamaze kugurwa na bagomba kuzitabira icyo gitaramo ndetse kuri ubu ushatse kugura itike byakugora kuko yarashize. Yakomeje avuga ko yamusaba gushyiraho uburyo umuhanzi azajya ategura igitaramo mbere ya mezi nka biri cyangwa atatu, kugeza ku igurishwa rya matike.

Ati ” U Rwanda rutuwe na miliyoni zirenga 12…..Kuburyo yadufashe gushyiraho uburyo bwo kwishyura amatike mu gutiramo, apana ibya Guma Guma binjirira ubuntu..Mbese umuhanzi agataramira abafana be byose aziko byatunganye kera, azi n’amafaranga agomba kuvamo.

 

– Kudushyirahamwe nk’abahanzi:

Iki cyo na bonye baratangiye kugikoraho, nasaba nkomeje kudufata kimwe abahanzi bose, twese tugafatwa kimwe, kuburyo nta mwana ntumwe urutishwa undi..Minisiteri ni nk’umubyeyi ufite abana babiri abo bose abagomba kubagaburira akabanganya kuburyo ntanumwe urutisha undi.

 

Rideraman akomeje gushyira ingufu mu gutunga alubum yise ’Ukuri’ igomba gusohoka muri uyu mwaka. Uretse amashusho y’indirimbo ’Inzozi mbi’ uyu muraperi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Get Out Of My Soul’ iri mu njyana ya Reggae, yumvikanamo amagambo y’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Knowless yabwiye Clement yatuma umuntu wese yifuza gushaka umugore

Iryavuzwe riratashye,sohoka urebe mu kirere