in

Riderman ahishuye amazina yise abana be b’impanga n’ibisobanuro by’ayo mazina.

Umuraperi Riderman uherutse kwibaruka abana b’impanga yavuze amazina yabo yabise ,ndetse n’icyo ayo mazina asobanuye.

Riderman yifashishije konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021,nibwo yatangaje ko hashize ukwezi yibarutse impanga n’umugore we.

Uyu muraperi yatangiye ubutumwa bwe avuga ko mu buzima buri wese agira inzozi, ndetse akifuza ‘kuzigeraho’, ariko hari n’ibitangaza Imana ‘idukorera bigasa n’inzozi dukabije nyamara tutarigeze tuzirota, ahubwo ari ubuntu bw’Imana burenze kwifuza kwacu.’

Riderman yavuze ko tariki 13 Kamena 2021 yaryamye ari umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, “tariki 14 Kamena 2021 mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu.”

Riderman aganira na InyaRwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko yamaze kwita amazina abana be, aho uwavutse mbere yamwise “Kamba” uwavutse nyuma amwita “Randa”.

Riderman yavuze ko bahisemo kwita uwavutse mbere Kamba kuko bamwifuriza kuganza mu buzima. Ati “Ikamba ryambikwa abami nk’ikimenyetso cy’ubutware. Twarimwise nko kumwifuriza kuganza mu rugendo rw’ubuzima batangiye.”

Yavuze ko uwavutse nyuma bamwise Randa, bisobanuye kwaguka, bamwifuriza kugera kure hashoboka mu buzima.

Ati “Umuto yitwa Randa, bisobanuye kwaguka. Twarimwise tumwifuriza kuranda akagera kure hashoboka. Nk’uko baje ari impanga bagura umuryango wacu ndetse n’umuryango nyarwanda.”

Uyu muraperi yavuze ko yifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge, mu bikorwa, mu bitekerezo, mu bukungu, mu rubyaro, n’ibindi. Maze aya moboko u Rwanda rwungutse akazarukorera akaruteza imbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yasazijwe n’uburakari ubwo yasangaga umugore we asangira amafunguro n’undi mugabo.

Waruziko kurya umwembe bishobora gutuma ugabanya ibiro byawe?