in ,

Rihanna akomeje gukora ibikorwa by’intangarugero bikomeje kubera urugero rwiza abandi bahanzi (bisome hano)

Umuhanzikazi Rihanna wamenyekanye cyane ku isi yose kubera indirimbo nyinshi yakoze zigakundwa n’abantu benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yagiye akorera hirya no hino bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi ku munsi w’ejo ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cy’ubufaransa yahuye na President Emmanuel Macron n’umufasha we, Brigitte Macron mu rwego rwo kuganira kuri gahunda ye yo gufasha abakobwa bagiye bacikiriza amashuri yabo kuyasubiramo aho yari yanatakambiye abakuru b’ibihugu bakomeye ko bamufasha mu gushyira mu bikorwa iby’iyi gahunda ye.

Rihanna_BrigitteMacron_Jeans
Rihanna ari kumwe na Brigitte Macron
Rihanna_French_President_macron
Rihanna ari kumwe na Emmanuel Macron, President w’ubufaransa

Nkuko tubikesha preen.inquirer.net, Rihanna na President Macron bavuganye kuri iyi gahunda yo gufasha abana b’abakobwa bari baracikirije amashuri yabo kuyasubiramo ndetse anamwemerera inkunga kugirango iyo gahunda izagende neza. Rihanna nawe abinjujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati “I just had the most incredible meeting with President Emmanuel Macron” ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ko Rihanna yagiranye inama idasanzwe na President Emmanuel Macron, byumvikana ko ibyavuyemo yabyishimiye. President Macron akaba abaye umutegetsi wa mbere ukomeye ku isi uganiriye na Rihanna kuri iyi gahunda ye ndetse akanamwemerera ubufasha. Iki gikorwa Rihanna yatangije kirimo kubera urugero rwiza abandi bahanzi hirya no hino ku isi ndetse n’abafana ba Rihanna batari bake baragishyigikiye cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere ikintu kidasanzwe cyane Coutinho yemeye gukora ngo yerekeze muri FC Barcelone

Ikipe ya Fc Barcelona yongeye kubabazwa bikomeye nyuma yibiri kuyibaho byose