in

Savio Nshuti yerekeje mu ikipe ya APR FC nyuma yo kwemererwa akayabo

Byari bimaze iminsi bivugwa ko umusore Nshuti Dominique Savio yerekeje muri APR FC gusa kuri ubu ntibikiri ibihuha kuko uyu musore yatanzweho akayabo ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ayisinyira amasezerano y’imyaka 2.


Uyu musore uherutse gutandukana n’ikipe ya AS Kigali kubera kumwemerera inzu ntibayimuhe,yamaze kwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu nyuma y’iminsi mike atangaje ko atazongera gukinira iyi kipe y’umugi wa Kigali.

Nshuti Savio uri kumwe n’Amavubi aherereye mu mugi wa Tangier mu gihugu cya Maroc mu mikino ya CHAN, yatanzweho miliyoni 30 Frw y’u Rwanda, harimo miliyoni 26 zahawe ikipe ya AS Kigali, naho we asigarana miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu abitangaza.


Uretsw kuba yatanzweho miliyoni 30,ikipe ya APR FC yemereye uyu musore umushahara wa Frw 700 000 ku kwezi ndetse azajya ahabwa amadorali 20 y’amanyamerika uko atanze umupira uvamo igitego muri APR FC.

Abakinnyi ba APR FC bahabwa 80 000 Frw ku mukino batsinze,ariko Nshuti Savio we azajya ahabwa Frw 130 000 uko batsinze umukino umwe muri shampiyona, bishoboka ko ku kwezi batsinze imikino 4, Savio yakwinjiza Frw 1,200,000 biziyongeraho agahimbazamusyi k’imipira ivamo ibitego yatanze n’ibitego yatsinze.

Muri izi miliyoni 26 zahawe AS Kigali,harimo miliyoni 8 yatanze imugurira imodoka ya Mercedez Benz,amafaranga yatanze imwishyurira inzu na lisansi, ikanamugurira ibikoresho byo mu nzu bigezweho ndetse n’ayo yatanze kugira ngo bamubage urutugu.


Savio yerekeje mu ikipe ya AS Kigali umwaka ushize nyuma yo gufasha ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2017 aho kuri ubu yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bazakinira APR FC mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda : Abakobwa bagendana udukingirizo ngo batabatera inda(UMVA AMAJWI YABO)

Mu mafoto dore inzu y’akataraboneka Diamond agiye kugura munsi ya Convention Center