in ,

Shekinah DramaTeam bateguye umugoroba w’isanamitima mu rwego rwo guhumuriza ababuze ababo muri Genocide

Itsinda Shekinah Drama Team rituruka mw’itorero rya Evangelical Restoration Church Kimisagara rihimbaza Imana ribinyujije mu mbyino ibikunze kwitwa drama ryateguye umugoroba w’isanamitima aho harimo ikinamico bise Quest to the cure tugenekereje mu kinyarwanda ni inzira igana ku gukira aho hazakorwa ikusanyabushobozi(fundraising), ibizavamo bikazafasha abasizwe iheruheru na Genocide yakorewe abatutsi muwi 1994

quest

Shekinah Drama Team rimwe mu matsinda amaze kubaka izina hano mu Rwanda aho bamaze kwitabira Groove Award inshuro ebyiri, iri tsinda ryatangiye muri 2005 ubu bakaba bemeza ko imyaka bamaze kuba inararibonye kuburyo basanga igihe cyari kigeze ngo batange ubutumwa bwubaka imitima y’abanyarwanda ku bakijijwe nabatarakizwa, bakabibutsa ko Imana ariyo isana imitima ari nayo mpamvu bateguye iki gikorwa!

 

Shekinah Drama Team rero bakaba bizera ko ubutumwa buzatangwa aho buzaba bukubiyemo icyo Imana ishaka ku rubyiruko ndetse hakazanasobanurwa ku buryo bweruye ibisubizo bya bimwe mu bibazo abavutse nyuma yayo mahano bibaza

quest1

Twabibutsa ko iki gikorwa kizaba kuwa 10 z’ukwa kane, saa kumi n’ebyiri aho iri tsinda ribarizwa muri restoration church kimisagara

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore udukoryo n’ibitego byaranze umukino wa Clasico aho Cristiano Ronaldo yaraye ahasheje itsinzi Real Madrid ku kibuga cya Fc Barcelone (amafoto)

Intambwe y’Urukundo by Styso ft Francois Ngarambe