in ,

Snoop Dogg yerekanye Trump ari umurambo

Calvin Cordozar Broadus Jr wamenyekanye ku izina rya Snoop Dogg muri muzika, akaba kandi n’umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Hip Hop muri Leta zunze Ubumwe za America akomeje kwerekana ko adashaka guha agahenge Perezida w’igihugu cye, Donald Trump. Nyuma y’indirimbo zimwibasira uyu muhanzi yagiye akora zirimo n’iyo yakoze agaragaza arimo kurasa ifoto ya Trump noneho yagaragaje Trump ari umurambo bivuze ko yapfuye.

Ifoto yagaragaye ku gifuniko cya alubumu y’uyu muhanzi yitwa ‘Make America Crip Again’ igaragaza uyu muhanzi ari kumwe na Perezida Trump yapfuye ndetse bamwambitse igishura kigaragara mu idarapo rya Leta zunze ubumwe za America yateje impaka hagati y’abakurikira uyu muhanzi dore ko ku wa Gatatu w’Iki Cyumweru uyu muhanzi aribwo yari yashyize iyi foto ku rukuta rwe rwa Instagram gusa nyuma iyi foto yaje gusibwa n’uyu muhanzi ashyiraho indi foto igaragaza ingofero iri mu ibara ry’Ubururu yanditseho aya magambo y’iri zina rya Alubumu ‘Make America Crip Again’

Ntacyo ubuyobozi bwa White House buravuga ku byakozwe n’uyu muhanzi n’ubwo yaje guhita yivuguruza ariko mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka nibwo Snoop afatanije na KayTranada basubiyemo indirimbo yitwaga BadBad NotGood bayiha izina rya Levender aho muri Video yayo uyu muhanzi yagaragaye arasa Perezida Trump (W’umukorano utariwe w’ukuri), ndetse anamukorera ibikorwa biteye ubwoba bishushanya uyu muyobozi wa America nk’umuntu utari mwiza na gato. Ibi bikaba byaravugishije benshi hariho n’abavugaga ko uyu muhanzi akwiye gufungwa kubwo kwibasira Perezida.

Perezida Trump yakunze kunengwa cyane n’ibyamamare muri America by’umwihariko abahanzi b’abirabura usanga bavuga ko uyu mugabo afite ingengabitekerezo z’irondaruhu muri we cyane ko no mu bihe byo kwiyamamaza yagiye yumvikana kenshi avuga ko natorwa azirukana abirabura bose muri America n’ubwo kugeza ubu atarabishyira mu bikorwa. 

Aha Perezida Trump yasuhuzanyaga na Snoop Dogg mu birori bya Comedy byari byitabiriwe n’uyu muyobozi 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkomoko y’abasore batera ivi basaba abakobwa kubana

Victor Rukotana ft. Uncle Austin – MAMA CITA