Supersexy yakoze urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi nyarwanda bakwiye kureka muzika ,benshi baratungurwa..

Umunyarwandakazi Supersexy Nana, umwe mu banyarwandakazi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu buryo budasanzwe, ndetse wifashisha ikimero cye n’ibyo akora maze akigarurira imitima ya benshi by’umwihariko kuri Instagram.Kuri ubu yatunguye abatari bake ubwo yashyiraga hanze urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi nyarwanda ngo basa nk’abananiwe muzika.

Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa instagram, aho yakoze urutonde rw’abahanzi nyarwanda ngo abona bakwiriye gutanga agatebe,bakabisa abandi bashaka kuzamuka,ngo kuko aba bahanzi bacitse intege cyane.Supersexy akomeza avuga ko kugira ngo akore uru rutonde rw’aba bahanzi barangajwe imbere na Senderi ngo yabisabwe n’abamukurikira kuri instagram ,ndetse ngo bamwe bamufashije no kurukora.Abantu benshi bakibona uru rutonde bamwe batunguwe cyane, ndetse batangira kwibaza icyo yagendeyeho arukora dore ko aba bahanzi basanzwe bakundwa n’Abanyarwanda benshi.

https://www.instagram.com/p/BbpH7R2BgHY/

No Comments Yet

Leave a Reply

Your email address will not be published.

INSTAGRAM

Ikinyamakuru cyambere mu imyidagaduro mu Rwanda,

FOLLOW US ON

Kwamamaza