Loading...

Teta Diana yateye umugongo Primus Guma Guma Super Star 6

Uwavuga ko abahanzi n’abahanzikazi benshi hano i wacu i Rwanda bifuza kujya muri Guma Guma ntabwo yaba anyuranyije n’ukuri ,cyane ko amafaranga iri rishunwa ribaha atari make ukurikije ayo umuziki ubinjiriza muri rusange,gusa kuri Teta we ngo ntabwo bishoboka ko yafatanya kwitabira iri rushanwa n’indi mishinga ye afite ku ruhande irimo album ye nshya,bityo yahisemo kwigomwa iri rushanwa.nk’uko yabitangarije ku rukuta rwe rwa facebook.

teta

Hari hashize iminsi mike cyane hatangajwe urutonde rw’abahanzi bazitabira iri rushanwa,urutonde rwatunguye bwamwe kuko rutajeho abenshi mu bahanzi bari biteze cyane cyane abakunzi b’injyana ya hip hop,N’ubwo rero Teta yari yagiriwe icyizere kubera ubuhanga agaragaza mu bihangano bye bikundwa n’abatari bacye,kuri iki cyumweru (27/03/2016) yakuriye inzira ku mulima abari bazi ko azitabira iri rushanwa ariko kandi avuga ko bitewe n’uko afite indi mishinga myinshi. Teta ati”

teta1

Teta akaba yahise asimbuzwa Young Grace ngo kuko ariwe mukobwa wamukurikiraga mu manota,ubu n’ubwa kabiri Young Grace aje muri iri rushanwa asimbuye kuko ubwo yariherukagamo muri 2014 nabwo yari yarijemo asimbuye Knowles wari wikuyemo kubera impamvu ze bwite.

Loading...