in ,

The Ben arashinjwa kwiba umukunzi w’abandi (isomere)

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo umuhanzi The Ben yari mu Rwanda aho yaraje gutaramira abanyarwanda muri EAST AFRICAN PARTY 2017 yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye yaba ari hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo harimo umuhanzikazi Marina. Muri uko gukorana indirimbo kwa The Ben na Marina hari abavuga ko byaje kuvamo umubano udasanzwe aho umwe yatangiye kumva bitarangirira aho ahubwo bagirana umubano wihariye.

The Ben na Marina

Uncle Austin wahuje Marina na The Ben ngo bakorane indirimbo, yavuze ko ibivugwa hanze ntaho bihuriye n’ukuri. Ati “Marina ni umuhanzikazi muto ukeneye ibikorwa biremereye. Kuba yarakoranye na The Ben ntibyakabyajwemo ibindi bintu. Ahubwo bakishimiye ikizavamo”.

Ku rukundo ruvugwa hagati yabo, yagize ati “Nta rukundo ruhari. Ari ibyo The Ben yifotoranyije n’abakobwa batandukanye mu Rwanda sinzi impamvu bahisemo Marina”.

Iyi nkuru y’urukundo rwa The Ben na Marina, rushimangirwa na Edsha wahoze akundana n’uyu mukobwa. Avuga ko kuva aho The Ben ahuriye na Marina umubano wabo wahise uhagarara.  Marina abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yakomeje kuvugisha benshi bitewe n’amagambo yandika ashobora kuba aca amarenga y’urukundo rwe na The Ben.

Aya niyo magambo Marina yatangaje abinyujije kuri Instagram

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo asize umunyu Safi Madiba yabwiye umukunzi we

Pep Guardiola yaburiye Zinedine Zidane amutega iminsi