in ,

Ubukene buri kuvugwa mu ikipe ya Fc Barcelona bugiye gutuma izina rya Stade rihinduka

Ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo gukomeza kugaragaza ko umushahara wa Messi Suarez na Neymar agihari watwaraga 70% by’inyungu ikipe iba yinjije, nyuma kandi yo kwemerera Neymar akigendera, ntibyabujije iyi kipe gukomeza gushegeshwa n’amafaranga abandi bakinnyi bahembwa dore ko nuwasimbuye Neymar Ousmane Dembele nawe afata agatubutse, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo guhindura izina rya Stade kugirango bayishakire umuterankunga uzanayifasha kuzahuka no kuva mu bukene irimo.nokia-623939_1280

FC Barcelona yitegura guhindura izina rya stade yayo yari isanzwe yitwa Nou Camp. Kuri ubu yateguye amayero asaga miliyoni 500 yo kuyivugurura kugira ngo irusheho kujyana n’igihe ndetse inarusheho kwacyira abantu benshi. Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa FC Barcelona, Nou Camp izamara gusanwa hagati y’umwaka wa 2021 na 2022 niyuzura ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 105 ndetse ifite n’ibintu byinshi bigendanye n’ikoranabuganga rigezweho. Ubuyobozi bw’iyi kipe kandi bwatangaje ko hari ikizere ko hagati mu mwaka wa 2018 buzaba bwamaze kubona umushoramari bazafatanya mu bigendanye no guhindura izina ry’iyi stade kuko ubu bari mu biganiro n’amakompanyi menshi akomeye ku isi.

Hitezwe ko guhindura izina rya stade gusa bizinjiriza FC Barcelona Miliyoni 200 zirenga z’amayero mu gihe cy’amezi ane gusa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa Cristiano Ronaldo yiyemeje gukora cyizakiza ubuzima bwa benshi cyakoze ku mitima ya benshi cyirashimwa cyane

Dore ibihano by’ubugome cyane bihabwa abajura mu bihugu bitandukanye (AMAFOTO)