Loading...

Uburwayi bw’umuhanzikazi Selena Gomez bukomeje gukurura impaka zikomeye mu bafana be(isomere )

Kuwa gatatu w’iki cyumweru turimo gusoza nibwo umuhanzikazi Selena Gomez yahishuye ko amaze iminsi ari mu bitaro aho yabwaga impyiko kuko iyo yari asanganwe yari irwaye,ndetse abivuga abinyujije kuri instagram aho yanashimiraga Francia Raisa wemeye kwitanga akamuha indi mpyiko.Gusa kuri ubu benshi bakomeje guterwa urujijo n’ubu burwayi bwa Selena Gomez ndetse byatangiye no gukurura impaka mu bafana be.

Selena Gomez na Francia Raisa wamuhaye impyiko.

Nk’uko ikinyamakuru US magazine kibivuga ngo igikomeje gutera benshi urujijo ni uburyo uyu muhanzikazi yatangaje ko yamaze impeshyi yose afite ubu burwayi bw’impyiko kandi ari bwo mu mezi ashize yagiye agarukwaho cyane mu itangazamakuru ko ari mu munyenga w’urukundo na The Weeknd ndetse bagiye bagaragara kenshi bari kumwe,dore ko no mu minsi ishize byavuzwe ko aba bombi bari biyemeje kubana mu inzu imwe bakodesheje muri New York .Ibi rero bikaba byatumye benshi mu bafana be bibaza igihe ibyo byabereye, dore ko Gomez yavugaga ko ubu burwayi buzwi ku izina rya Lupus bwamuzahaje bikomeye ndetse bakamuviramo kurwara impyiko ari nayo mpamvu adaheruka kugira indi ndirimbo ashyira hanze.

 

Loading...