in

Ukuri ku nkumi yigaruriye umutima wa Christopher

Umuririmbyi Muneza Christopher wavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko ntiyerure ko yaba ari mu rukundo, kuri ubu yahishuye ko imyaka irenga itatu akundana n’umukobwa utifuza kwisanga muri rubanda.

Christopher akunzwe cyane mu ndirimbo ‘isezerano’ aherutse gushyira hanze yavuzwe mu rukundo na Miss Akiwacu Colombe usigaye utuye mu Bufaransa.Aba bombi umubano wabo bakomeje kuwuhisha ndetse buri wese akumvikanisha ko ari ubushuti busanzwe.

Inkundura y’urukundo Knowless yagiranaga n’abasore batandukanye uyu muhanzi nawe yavuzwemo ariko impande zombi bakumvikanisha y’uko ari abavandimwe kurusha uko bakundana nk’uko byatangazwaga.

umva ikiganiro cyose hano:

Mu minsi ishize uyu muhanzi yavuzwe mu rukundo n’uyu mukobwa bari kumwe ku ifoto ariko abyamaganire kure

Uyu muhanzi wimutse iwabo akajya kwibana i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ntiyavuzwe mu rukundo cyane, yakunze gutangaza y’uko ahugiye mu gukora muzika; biragoye kubona yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana umukobwa bakundana.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Christopher yahishuye ko imyaka irenga itatu ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa ngo utifuza kwisanga muri rubanda azwi, aha yasobanuye ko uyu mukunzi we ari umuntu ukunda gushyira ibintu bye ku murongo kuburyo atifuza kwisanga mu itangazamukuru.Yagize ati “Mfite umukunzi n’ubushize yari ahari ariko ikibazo ntabwo ari umuntu ukunda kwisanga mu itangazamakuru.Ahaaaa hashize imyaka itatu turi inshuti.”

Abajijwe icyo yaba yarakundiye uyu mukobwa mu bakobwa benshi bagenda bagaragaza ko bakunda ibyamamare, yatangaje y’uko bigoye kubisobanura ariko ko hari ingingo zimwe na zimwe yashingiyeho amuhitamo muri benshi azi.

Muneza ati :”Hari ibintu utashobora gusobanura neza,ikintu cya mbere cyankuruye ntabwo ari ubwiza, ni ukuntu ameze n’ukuntu yakira ibintu n’uko atuje.Uhhh ukuntu adashiduka, nta kintu kimushitura.”

Uyu muhanzi avuga ko uyu mukobwa bakundana arusha umwaka umwe w’amavuko atari umuntu ushidukira ubuzima nk’ubwo abona muri filime cyangwa ku byamamare runaka ahubwo ko acanye ku maso kuburyo buri kimwe cyose abona yagikora mu buryo bwe.

Yagize ati :” Hari ukuntu nyine, munyihanganire kuba ngiye kubivuga muri rusange hari ukuntu abakobwa badakunze kwita ku bintu niba nabyita isi y’ubucuruzi cyangwa se gushaka amafaranga kubaho muri rusange.”

Umva ikiganiro cyose hano:

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi ntateganya kubyarana n’umufasha we

Uko Safi Madiba yatakaje ubumanzi