in ,

Umubare w’amenyo Lionel Messi yasize i Madrid wamenyekanye

Mu gihe habaga umukino wa 33 muri La Liga wahuzaga Barcelona na Real Madrid uzwi kw’izina rya El Classico,habayemo utuntu twinshi cyane harimo no kuba Lionel Messi yaje kugonga inkokora ya Marcelo bikamuviramo kuva amaraso mu kanwa.

Nubwo ku bw’amahirwe nta kibazo yahuye nacyo aho nta ryinyo ryagize ikibazo nk’uko abaganga ba FC Barcelone babitangaje iki gitondo, Real Madrid yahuye n’ibibazo yo aho yatsindiwe ku kibuga cyayo n’umwanzi wayo w’ibihe byose ndetse Messi wanatsinze ibitego 2 akishimira imbere y’abafana ba Real bari bashobewe.

Leo Messi atsinda Real Madrid
Leo Messi atsinda Real Madrid

Ni icyumweru Lionel Messi adateze kwibagirwa nyuma yo gukurwamo na Juventus muri 1/4 cya Champions League agatsinda Real Madrid ibitego 2 nyuma y’imyaka 3 adatsinda iyi kipe akanayuzurizaho ibitego 500 amaze gutsindira ikipe ye ya Barca. Gusa si ibyiza gusa akuyemo kuko bakina na Juventus miralem Pjanic yamusunitse akagwa ashinze umutwe none na Marcelo yamukubise inkokora akina iminota ingahe afite ipamba mu kanwa.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uko ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Miss Kundwa Doriane byagenze (amafoto+video)

Manchester United yaciwe akayabo k’amafaranga kubera igitego kimwe rukumbi cy’umukinnyi wayo (Impamvu)