Umugabo yariyahuye arapfa nyuma yo kubura igipupe yasambanyaga.

Ibigezweho izindi nkuru

Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Naples mu Butaliyani, aherutse kwiyahura arapfa nyuma yo gutaha agasanga inzu ye bayisahuye ibintu by’agaciro birimo n’igipupe yakoreshaga yishimisha mu mwanya w’umugore, ahita yiyahura kubera agahinda.

Florentino Pachino wari usanzwe akora akazi ko gutwara imodoka, yabaga wenyine nyuma y’aho umugore n’abana bamutaye wenyine maze kubera ubuzima yabagamo yigunga, ahitamo kwibanira n’igipupe, kikamumara irungu, akakishimishirizaho akora imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko ikinyamakuru 24jours.com dukesha iyi nkuru cyabitangaje ngo abaturanyi b’uyu musaza batangarije itangazamakuru n’inzego z’umutekano, ko umuryango we wamutaye ku mpamvu zitazwi,dore ko ngo ibyishimo bye byose byari bishingiye ku gipupe babanaga.

Polisi yakoze iperereza yagize iti:“Avec les objets de valeur et sa poupée d’amour volée à sa maison, n’ayant aucune idée de l’endroit où se trouvent sa femme et ses enfants, avec peu d’argent dans son compte, il n’avait aucune raison de vivre “

Tugenekereje mu Kinyarwanda Polisi yagize iti:”hamwe n’ibintu bye bihenze, ndetse n’igipupe (poupée) yafataga nk’umugore we byaribwe, aho umugore we n’abana bagiye ntabwo hazwi, n’amafaranga ye make yari afite kuri konti, agaragaza ko imibereho ye itari myiza”

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura, ngo yasize ibaruwa asaba kuzahambanwa n’igipupe cye yarongoraga mu mwanya w’umugore we, ndetse Polisi ikaba yaratanze ibihumbi 10 by’amayero ku muntu uzabasha kukibona cyangwa akayitungira agatoki uwaba warakibye.Florentino, mu ibaruwa yasize, yavuze ko kandi nyuma yo guhambwa, imitungo ye izagurishwa amafaranga avuyemo agahabwa uruganda rukora ibyo bipupe.

Review Overview

Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *