in

Umuhanzi M-Izzle yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa “BANZA URYE”

Umuhanzi M-Izzle wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yakoze zigakundwa cyane uhereye ku ndirimbo ye “Inkweto” yakoze igatuma amenywa n’imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda akegukana atyo umubare w’abafana benshi, ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya yitwa BANZA URYE akaba yarayifatanyije n’umuhanzi Gabiro Guitar.

Umuhanzi M-Izzle

Mu kiganiro YEGOB yagiranye na M-Izzle yadutangarije ko nyuma y’igihe kinini adasohora indirimbo ubu noneho yashize hanze iyi ndirimbo ye nshya “BANZA URYE” ikangurira abantu kurya mbere yo kunywa.

Umuhanzi M-Izzle

M-Izzle akaba yarangije ashimira cyane abafana be badahwema kumugaragariza urukundo ndetse nawe yashimangiye ko atazahwema kubanezeza abagezaho ibihangano bye bakunda.

Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo nshya ya M-Izzle afatanyije na Gabiro Guitar yitwa BANZA URYE

M-Izzle ft. Gabiro Guitar – BANZA URYE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

M-Izzle ft. Gabiro Guitar – BANZA URYE

Miss Elsa na bagenzi be bashyizwe mu byiciro bizavamo 40 bazahatanira Miss World 2017